Dusangire Lunch: Mr Eazi yemeye kugaburira abana 10,000 mu gihe cy’umwaka

933

Mr Eazi yemeye gutera inkunga gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku mashuri yiswe ‘Dusangire Lunch’, akaba yemeye kuzagaburira abana ibihumbi icumi mu gihe cy’umwaka.

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ibinyujije ku rubuga rwa X aho yashimiraga uyu muhanzi w’umushoramari ku bw’ubufatanye bwe muri gahunda ya ‘Dusangire Lunch’.

Oluwatosin Oluwole Ajibade wamenyekanye nka Mr Eazi ni umuhanzi wo muri Nigeria wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Pour me water’, ‘Miss you bad’, ‘Leg over’, ‘Dance for me’ n’izindi.

Mr Eazi uretse kuba ari umuhanzi ni n’umushoramari ukomeye, akaba ariwe washinze kompanyi ya Choplife Gaming ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe ndetse iri mu za mbere muri Afurika.

Iyi Choplife Gaming ikaba inari mu bafatanyabikorwa b’ikipe ya Rayon sports, ikaba igaragara ku maboko y’imyambaro ya Rayon Sports.

Ubutumwa Minisiteri y’Uburezi yashyize kuri X bwo gushimira Mr Eazi