spot_img

Mu mafoto Ihuriro rya AFC (Alliance Fleuve Congo) ryashyize hanze aherekejwe n’itangazo ryatangaje ko umutwe uyibarizwamo wa M23 wahanuye indege itagira umupilote (Drone) ya CH-4 y’ingabo za Congo.

Muri iri tangazo rya AFC yavugaga ko ingabo zirimo FARDC, FDLR, Wazalendo, Abacanshuro, ingabo z’u Burundi na SADC bari gutsindwa bikomeye ku rugamba.

Muri iri tangazo bagiraga bati;”Turaburira kandi MONUSCO kubw’indege zitagira abadereva zikora ubutasi kuri M23 / AFC zikajyana amakuru ku ngabo za Tshilombo, ni ubufatanyacyaha muri aya makimbirane.”

Bakomeje bagira bati;”Uku kubogama kw’ingabo z’umuryango w’abibumbye, ndetse n’ubugizi bwa nabi bakorera abasivire, biduhatira gufata ingamba zo kurengera no kurinda abaturage bacu.”

Mu gusoza itangazo AFC yagiraga iti;”Twebwe, AFC, dukomeje kwiyemeza kurengera abaturage bacu no guharanira ubutabera n’amahoro. Inzira iragoye, ariko ntituzemera gukandamizwa n’abaduteye.”

Amafoto ya Drone y’igisirikare cya Congo yahanuwe na M23
Drone y’igisirikare cya Congo yahanuwe

Check out other tags:

Most Popular Articles