DRC: AFC/M23 yungutse abarwanyi bashya

92

Urubyiruko rubarirwa mu ijana ruturuka muri Teritwari ya Masisi rwagaragaje ubushaje bwo kwinjira mu ngabo z’umutwe wa M23 nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wawo Laurence Kanyuka.

Aya makuru Kanyuka yayatangaje ayanyujije ku rubuga rwe rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 20 Werurwe 2025 aho yanditse ko uru rubyiruko rwafashe umwanzuro wo kwiyunga ku mutwe wa M23 nyuma y’ibiganiro bagiranye na Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Shadrak Amani Bahati ku wa kabiri tariki 17 Werurwe 2025.

Muri ibi biganiro byabereye Bweremana muri Sheferi ya Buhunde muri Teritwari ya Masisi, Visi Guverineri Bahati waruhagarariye Guverineri yasabye abaturage bo muri aka gace kugira uruhare mu mutekano wabo kandi bakunga ubumwe kugira ngo babashe kugera ku iterambere.

Aya makuru aje nyuma y’uko ku wa gatatu tariki 19 Werurwe 2025, umutwe wa AFC/M23 wari wongeye gutera intambwe ukigarurira umujyi wa Walikare wo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

https://x.com/LawrenceKanyuka/status/1902605208301015093?t=aIvs6Psp86aC_6JI2lPYTQ&s=19