Dr Nsanzimana Sabin, mu ikiganiro n’itangazamakuru ku ishusho y’icyorezo cya Marburg.

696

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, ari kugirana ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku ishusho rusange y’Icyorezo cya Marburg mu Rwanda.

Kuva Marburg igaragaye mu Rwanda, abantu 61 bamaze kuyandura, muri bo 14 bitabye Imana, 18 baravurwa barakira mu gihe 29 bakiri kwitabwaho n’abaganga.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko mu minsi irindwi ishize hagaragaye abakize kurusha abahitanwe na Marburg. Ati “Hari ibipimo byiza byerekana ko imbaraga ziri gushyirwamo ziri gutanga umusaruro. Mu minsi itatu twapimye dusanga nta muntu ugaragaraho uburwayi, ni ikintu cyiza ariko ntabwo byatuma twirara.’’

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko mu barwayi ba Marburg bari kwitabwaho n’abaganga, batatu muri bo barembye. Ati “Abarwayi 3 ni bo barembye cyane muri 29 bari kwitabwaho n’abaganga. Turi gukora ibishoboka byose ngo bahabwe ubuvuzi.”

Image

Ibyo bikaba bya garutsweho n’umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, yavuze ko guhagarika ingendo n’ibikorwa by’ubucuruzi n’u Rwanda atari ingenzi mu guhashya Marburg. Ati “Ingamba zafashwe n’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo zirahagije. Icyemezo cyo guhagarika ingendo ntacyo cyafasha ahubwo gituma ubukungu bw’Igihugu burushaho kuzahara.”

umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Brian Chirombo

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yakomeje agaragaza ko bitewe n’imiterere y’Isi hari ibyorezo byinshi bishobora kuvuka ariko hakwiye kubaho imyiteguro yo guhangana na byo. Ati “Nizeye ko mu gihe hazaba ikindi cyorezo tuzaba dufite ibikoresho bihagije kandi byiza byo guhangana na cyo. Uko tuzashobora gukora inkingo zihagije ni ko tuzaba dutekanye kurushaho.”

yatangaje ko kandi u Rwanda rwakiriye dose 1000 z’inkingo za Marburg ku mugoroba wo ku wa Gatandatu. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko izi nkingo zizafasha u Rwanda gukomeza kwita ku bari ku ruhembe rwo gukurikirana abarwayi ba Marburg.

Akaba yasoje agira inama ndetse ni ikizere cyinshi ko hari inkingo nke zateganyirijwe abari ku ruhembe rwo guhashya Marburg, agaragaza ko bitaraba ngombwa gukingira abantu bose. Ati “Tuzi uko yandura, tuzi abo dukurikirana. Vuba bidatinze tuzaba twayitsinze.”