DR CONGO: Inama idasanzwe y’umutekano yateranye iyoborwa na Perezida Tshisekedi

239

Nyuma y’uko impungenge zikomeje kuba nyinshi ko umutwe wa M23 wafata umujyi wa Goma kuko yamaze kuyizenguruka bikaba ugutsindwa kweruye kw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hahise haterana inama nkuru y’umutekano y’igitaraganya yayobowe na Perezida Tshisekedi maze ifatirwamo imyanzuro ikomeye.

Iyi Nama Nkuru y’Umutekano yabaye kuri uyu wa mbere tariki 05 Gashyantare, ni iminsi mike nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano, Jean Pierre Bemba atangaje ko bakurikije uko urugamba ruhagaze ubu, umutwe wa M23 urusha imbaraga FARDC.

Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi yateranyije iyi Nama Nkuru y’Umutekano kugira ngo higirwe hamwe ibikorwa bya Gisirikare muri Kivu ya Ruguru.

Yagize ati;”Inama Nkuru y’Ingabo yatanze ubutumwa ku baturage bose b’Umujyi wa Goma, ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo Umujyi wa Goma udafatwa.

Minisitiri Bemba yakomeje ashishikariza abantu ko bagomba kwirinda ibitangarizwa ku mbuga nkoranyamabga byose kuko bishobora kuzamura umwuka w’ubwoba ndetse bigatuma abantu bacika intege.

Abakurikiranira amakuru y’intambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko bitewe naho ibintu bigeze, Perezida Tshisekedi ashobora kuzemera kugirana ibiganiro na M23 kuko abona ko bigoye gutsinda uyu mutwe.

Ibi babishingira ku kuba yarirukanye ingabo za EAC akiyambaza iza SADC n’iz’u Burundi zikaba arizo ziri gufatanya na FARDC, hiyongeraho abacanshuro, kimwe n’inyeshyamba z’imitwe inyuranye nka FDLR, gusa izo ngabo zose zikaba zarananiwe gutsinda umutwe wa M23.