Diplomat yateguje indirimbo nshya abakunzi be

318

Umuraperi wabiciye bigacika mu myaka ishize Diplomat yateguje abakunzi be indirimbo nshyashya izazana n’amashusho yayo.

Nuur Fassasi wamenyekanye nka Diplomat mu muziki yateguje abakunzi be indirimbo nshyashya. Ni ubutumwa yanyujije ku mbugankoranyambaga ze zirimo Instagram na X aho yagize ati;”Ndaza gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya mu gihe kitarambiranye. nta gatuza k’ibitutsi nifitiye.

Ubutumwa Diplomat yanyujije kuri X ateguza indirimbo nshya

Umuraperi Diplomat ni umwe mu bakunzwe cyane binagendanye n’amagambo akomeye yandika mu ndirimbo ze. Yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ‘Kalinga’, ‘Kure y’imbibi’, ‘Umwe bavuze’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Umucakara w’ibihe’ yakoranye na Young Junior, ‘Indebakure’ yakoranye na Favor n’izindi.