Diamond platinumz wo muri Tanzania agiye kongera gukorana na Koffi Olomide
Nyuma y’indirimbo bakoranye yitwa “Waah” imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 139 mu myaka ibiri imaze kurubuga rwa Youtube ndetse ikanakundwa bikomeye.
Byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga za Diamond Platinumz nko kuri Instagram aho Koffi Olomide yagaragaye arigufata amajwi y’indirimbo itaramenyekana uko izaba yitwa.
Ibi bibaye nyuma y’umusaruro ukomeye babonye ku ndirimbo bakoranye mbere ariyo “Waah” aho bagiye bayisabwa cyane ku rubyiniro ndetse no mu bihugu bakomokamo.