spot_img

Mu gihe ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Tanzania mu gikombe cy’Afurika kiri kubera muri Côte d’Ivoire, umuhanzi Diamond wo muri Tanzania n’umuhanzi Innoss’B wo muri DR Congo bakongeje umuriro mbere y’umukino.

DR Congo na Tanzania zisanze mu itsinda rimwe mu gikombe cy’Afurika, ni itsinda rya nyuma muri iki gikombe (Itsinda F) aho zinarikumwe na Zambia ndetse na Maroc.

Aya makipe yombi araza kuba ahangana mu mukino wa nyuma w’amatsinda, ni umukino ufite icyo uvuze cyane kuko ikipe itsinda ariyo ikomeza mu kiciro gikurikiyeho.

Muri iri tsinda DR Congo ni iya kabiri nyuma ya Maroc n’amanota 2, mu mikino 2 yakinnye mu gikombe cy’Afurika yose yarayinganyije. Mu mukino wa mbere yanganyije na Zambia igitego 1-1 naho mu mukino wa kabiri inganya na Maroc nabwo igitego 1-1.

Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Tanzania yo, mu mikino 2 imaze gukina mu gikombe cy’Afurika yatsinzwe umukino umwe na Maroc ibitego 3-0, mu mukino wa kabiri bwo yanganyije na Zambia igitego 1-1. Iri ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda n’inota rimwe.

Tanzania na DR Congo si amakipe yo kugereranya mu bigwi haba muri Afurika no ku isi muri rusange. DR Congo ni inshuro ya 20 yitabira iri rushanwa ndetse yabashije kuryegukana inshuro 2, ni mu 1968 n’1974. DR Congo kandi yanitabiriye igikombe k’isi mu 1974 ari nayo nshuro yonyine yakitabiriye.

Tanzania yo si ikipe y’amateka ahambaye mu mupira w’amaguru kuko iyi ari inshuro ya 3 iyi kipe yitabira igikombe cy’Afurika. Ntahadasanzwe yigeze igera mu gikombe cy’Afurika.

Amateka ariko ntakuraho ihangana ritegerejwe hagati ya Tanzania na DR Congo mu mukino utegerejwe saa 22:00 z’ijoro za hano mu Rwanda, umuhanzi Diamond Platinumz wo muri Tanzania na Innoss’B wo muri DR Congo bakumbuje benshi uyu mukino kubera ibyo bashyize ku mbugankoranyambaga zabo.

Umuhanzi Innocent Didace Balume wamenyekanye nka Innoss’B niwe watangije uyu muriro maze ashyira ifoto kuri story ye ya instagram iriho we n’umuhanzi Diamond maze yandikaho ubutumwa agira ati;”Umukino utinze kurangira ngo nkubone urira yavugaga Diamond)”

Innoss’B na Diamond bakomeje gusubizanya mbere y’umukino wa Tanzania na DR Congo

Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack wamenyekanye nka Diamond Platinumz nawe yanze kuripfana maze asubiza iyo foto ya Innoss’B agira ati;”Nizere ko witaba telefone muvandimwe nyuma y’umukino.”

Diamond Platinumz na Innoss’B basubiranyemo indirimbo ‘Yope’ ya Innoss’B ndetse yaciye ibintu kuko imaze no kurebwa n’abarenga miliyoni 222 kuva yashyirwa ku muyoboro wa YouTube muri 2019.

Check out other tags:

Most Popular Articles