Dani Alves wahoze akinira FC Barcelona yakatiwe imyaka 4 muri geregeza

583
FILE PHOTO: Brazil soccer player Dani Alves sits in court during the first day of his trial in Barcelona, Spain, February 5, 2024. Alberto Estevez/Pool via REUTERS/File Photo

Urukiko rwa Catalonga muri Espagne rwahamije ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina Daniel Alves wakiniye FC Barcelona maze akatirwa imyaka 4 n’igice muri gereza n’ihazabu y’ibihumbi 150 by’amayero.

Alves yahamwe n’ibyaha byo kuba yarahohoteye umukobwa mu Ukuboza 2022 mu kabyiniro ko mu Mujyi wa Barcelona, muri Catalonga ho muri Espagne. Umukobwa avuga ko Alves yanamufashe ku ngufu ubwo bari mu bwogero.

Uyu mukobwa wahohotewe avuga ko muri iryo joro yabyinanye na Alves, kuko bari bishimanye binjirana mu bwongero bw’akabyiniro barimo, gusa ngo ubwo yashakaga gusohoka Alves yaramwangiye.

Nyum y’ibyo umukobwa avuga ko Alves yamukubise urushyi, aramutuka ndetse amuhatira ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Daniel Alves mu rubanza yahakanaga ibi byose aregwa n’uyu mukobwa akavuga ko atari umugabo uteye utyo.

Ines Guardiola wunganiraga Alves mu mategeko yabwiye urukiko ko ubwo Alves yahuraga n’uwo mukobwa yari yasinze, agahamya ko ibyo yaba yarabitewe n’ubusinzi.

Nyuma yo guhamwa n’ibi byaha, Dani Alves yahise akatirwa imyaka ine n’amezi atandatu muri gereza ndetse ategekwa n’urukiko kwishyura ibihumbi 150 by’amayero kuri uyu mukobwa yahohoteye.

Abashinjacyaha ariko basabiraga Dani Alves gukatirwa imyaka 12, mu gihe abamwunganiraga mu mategeko basabaga ko ibihano byavanwa ku myaka 4 n’igice bikaba umwaka umwe ndetse akishyura ibihumbi 50 by’amayero ku mukobwa yahohoteye.

Ines Guardiola yavuze ko bagomba kujuririra uyu mwanzuro. Yagize ati;””Tuzajurira cyane ko nizeye ko Dani ari intungane.”

Daniel Alves da Silva w’imyaka 40 y’amavuko ni umunya-Brazil wakiniye amakipe arimo Bahia, Sevilla, FC Barcelona ari naho yamenyekanye cyane, Juventus, Paris Saint Germain, Sao Paulo, na Club Universidad Nacional yo muri Mexico.

Alves akaba yarakinaga ku ruhande rw’iburyo yugarira ndetse ni we mukinnyi wa kabiri watwaye ibikombe byinshi mu mateka ya ruhago n’ibikombe 42 nyuma ya Lionel Messi umaze gutwara ibikombe 44.