Cristiano Ronaldo yashyikirijwe igihembo cya Guinness World Record

153

Kizigenza Cristiano Ronaldo yashyikirijwe igihembo cya Guinness World Record nk’umukinnyi umaze gutsinda imikino myinshi mu ikipe y’igihugu, ni imikino 132 ku myaka 40 y’amavuko.

Ibi yabigezeho mu Ugushyingo 2024 ubwo Portugal yanyagiraga Pologne ibitego 5-1.

Iki gihembo gisanzwe gihabwa umuntu wakoze agashya ku isi, Ronaldo yagishyikirijwe kuri iki cyumweru tariki 23 Werurwe 2025 mbere y’umukino wo kwishyura wahuje wa 1/4 muri UEFA Nations League wahuje Portugal na Denmark kuri Sitade Jose Alvalade.

Uyu mukino warangiye Portugal itsinze Denmark ibitego 5-2 harimo igitego cya Ronaldo cyo ku munota wa 72 nyuma yo guhusha penaliti ku munota wa 6, Portugal yahise isezerera Denmark ku giteranyo cy’ibitego 5-3.

Ronaldo yahawe iki gihembo ahigitse myugariro wa Monterrey yo muri Mexique, Sergio Ramos banakinye muri Real Madrid. Ramos we yabonye intsinzi 131 mu ikipe y’igihugu ya Espagne.

Iki ntabwo ari igihembo cya mbere cya Guinness World Record Ronaldo ahawe kuko asanzwe abitse igihembo cy’umukinnyi watsindiye ikipe y’igihugu ibitego byinshi mu mateka, amaze gutsindira ikipe y’igihugu ya Portugal ibitego 115, igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri UEFA Champions League, yatsinze ibitego 140 mu mikino 183 ndetse n’igihembo cyo kuba ariwe mukinnyi umaze gukinira ikipe y’igihugu imikino myinshi mu bagabo, amaze gukinira Portugal imikino 219 ndetse n’ibindi.