Rutahizamu Cristiano Ronaldo ntazaboneka mu gice kibanza cy’uruzinduko rwa Manchester United muri Thailand,nyuma yo kuvuga ko afite ibibazo by’umuryango.
Ronaldo yahawe ikiruhuko kubera impamvu z’umuryango kandi ntabwo azaba ari mu ndege yo ku wa gatanu izatwara bagenzi be i Bangkok.
United ishimangira ko ibona Ronaldo nk’umwe mu bakinnyi bayo kandi ko idashaka kumugurisha.
Ariko, nta cyemeza ko azaba ahari muri Australia kandi kubura kwe bizakomeza gutera impagarara kuri ejo hazaza he.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal, ufite imyaka 37, arashaka kuva muri iyi kipe ya Premier League muri iyi mpeshyi nihaboneka ikipe nziza imwifuza.
Ronaldo yabuze mu myitozo ibanziriza umwaka w’imikino yabereye i Carrington kugeza ubu kubera impamvu z’umuryangowe ndetse yitoreje ku cyicaro gikuru cy’ikipe y’igihugu ya Portugal.
Ku wa kabiri iyi kipe ikinira kuri Old Trafford izakina na Liverpool muri Thailand mbere yo guhaguruka berekeza muri Australia.