spot_img

Clarisse Karasira arishimira imyaka 25 yujuje Imana icyimurinze nyuma yokubona imfuraye

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye mu ndirimbo ziri mu njyana gakondo arashima Imana yamwongereye umwaka wo kubaho nyuma y’uko imuhinduriye izina akitwa Mama.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Clarisse Karasira mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yashimiye imana ymwongeye umwaka wo kubaho mu buzima bwe nyuma yo kumuhindurira izina ikamuha izina ry’icyubahiro ryo kwitwa ’Mama’.

Ni ubutumwa yashyizeho yifashishije ifoto ateruye umwana we w’imfura aherutse kwibaruka maze ashyiraho ubutumwa bugira buti” Iyi sabukuru ntisanzwe, isanze Imana inyongereye izina ry’icyubahiro MAMA KWANDA
Umunsi ku munsi mu buzima bwanjye mbona umugisha urenze ibyo nibwira. Kuri uyu munsi ndashima Nyagasani, ababyeyi banjye, umuryango wanjye mwiza namwe nshuti z’umumaro.

Clarisse Karasira yizihije isabukuru y’imyaka 25 nyuma y’umunsi umwe we n’umugabo we wakoze umuhango wo kwita umwana wabo izina ibizwi nko kurya ubunyano.

Ni igikorwa bakoze mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho baboneraho no gushimira abakunzi babo babahaye amazinababoneraho no gutangaza ayo bise umwuzukuruu w’Imana n’Igihugu.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img