Clapton Kibonge agiye gusohora film nshyashya

944

Umunyarwenya wanamenyekanye muri sinema nyarwanda Clapton Kibonge yateguje filime nshya irangira agiye gusohora.

MUGISHA Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonge abinyujije kuri Instagram ye yavuze ko agiye gusohora filime nshya irangira (Feature film) yise ‘Ihene ya Maguru’.

Clapton yaboneyeho no gushimira Bruce Melodie wemeye kumukorera indirimbo (Sound track) azakoresha muri iyi filime nshya.

Ni nyuma y’uko aba bombi bahuriye mu kiganiro cya MURINDAHABI IrĂ©nĂ©e gica ku muyoboro wa YouTube we witwa M.I Empire maze Bruce Melodie avuga ko yakunze filime y’uruhererekane ya Clapton yitwa ‘Umuturanyi’ kubera indirimbo (Sound track) irimo.

Sound track iri muri filime y’uruhererekane ‘Umuturanyi’ yakozwe na Sean Brizz.