CAFCL: APR FC yeretswe umuryango usohoka mu irushanwa ry’abagabo

1117

Ikipe ya APR FC yo mu Rwanda yasezerewe na Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 nibwo hakinwaga umukino wo ku ishyura w’ijonjora rya kabiri ari naryo rya nyuma muri CAF Champions League hagati ya Pyramids FC na APR FC.

Umukino ubanza wari wabereye kuri Sitade Amahoro wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Kuri uyu munsi bakinaga umukino wo kwishyura wabereye kuri 30 June Stadium mu Misiri, watangiye saa mbiri z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

APR FC niyo yabanje gufungura amazamu ku munota 10, ni igitego cyatsinzwe na Dauda Yussif Seidu.

Pyramids yahise ijya mu mibare ikakaye kuko yasabwaga gutsinda umukino ku kabi no ku keza ngo ibashe kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Pyramids FC yishyuye igitego yari yatsinzwe, ni igitego cyatsinzwe na Mohamed Chibi.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, byashobokaga ko mu gihe umukino warangira gutya hari kwiyambazwa penaliti.

Ibi siko byaje kugenda kuko Fiston Kalala Mayele yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Pyramids FC ku munota wa 67, ni igitego yatsindishije umutwe mu buryo bujya kumera nk’ubwo yari yatsinzemo mu mukino ubanza.

Kugeza aha, APR FC yasabwaga kwishyura iki gitego byibuze ikanganya ibitego 2-2 bigatuma ijya mu matsinda ya CAF Champions League kubera igitego cyo hanze.

Ikizere cya APR FC cyayoyotse burundu mu minota y’inyongera ubwo Pyramids FC yaje kubona penaliti ku ikosa ryari rikorewe na Karim Hafez, rikozwe na Byiringiro Gilbert.

Karim Hafez warumaze gukorerwaho penaliti ni nawe wayitereye maze atsinda igitego cya 3 cya Pyramids FC ari nako umukino waje kurangira.

Pyramids FC yari yasezerye APR FC mu mwaka ushize w’imikino mu kiciro nk’iki ku giteranyo cy’ibitego 6-1, yongeye kuyisezerera muri uyu mwaka ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Ni iki gikurikiyeho kuri APR FC?

APR FC nyuma yo gusezererwa na Pyramids FC igomba kugaruka mu Rwanda igakina shampiyona, kugeza ubu ikaba imaze kugira ibirarane bine muri shampiyona.

APR FC ikaba izatangira shampiyona ikina na Etincelles FC i Rubavu kuri sitade Umuganda ku munsi wa gatanu wa shampiyona tariki 28 Nzeri 2024.

Abakinnyi 11 babanjemo ba Pyramids FC
Abakinnyi 11 babanjemo ba APR FC