CAF yateye mpaga Libya ku mukino yarifitanye na Nigeria

1135

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yafashe umwanzuro wo gutera mpaga ikipe y’igihugu ya Libya ku mukino yarifitanye na Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizaba muri 2025 kikazabera muri Maroc nyuma yo gufata nabi ikipe y’igihugu ya Nigeria ubwo yajyaga gukina muri iki gihugu.

Iyi ni imyanzuro yafashwe nyuma y’uko akanama gashinzwe imyitwariro ka CAF kicaye kagasesengura ikibazo cy’umukino wari guhuza Libya na Nigeria i Benina muri Libya.

Imyanzuro yavuye muri aka kanama harimo kuba:

  • Byagaragaye ko Libya yanyuranyije n’amabwiriza y’imyitwarire ya CAF ari mu ngingo ya 31, 82 n’ingingo ya 151.
  • Libya yatewe mpaga mu mukino wari kuba tariki 15 Ukwakira 2024 gusa ukaza gusubikwa. Ubwo Nigeria yahawe amanota 3 ndetse byemezwa ko itsinze uyu mukino ibitego 3-0.
  • Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Libya ryaciwe amafaranga angana n’ibihumbi 50 by’Amadorali y’Amerika (Arenga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda) agomba kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 60, ubwo ni amezi abiri.

Ikipe y’igihugu ya Libya n’ikipe y’igihugu ya Nigeria zombi ziri kumwe mu itsinda D mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizaba muri 2025 kikazabera muri Maroc, iri tsinda niryo ribarizwamo u Rwanda na Benin.

Tariki 11 Ukwakira, Nigeria yakiriye Libya mu mukino w’umunsi wa gatatu urangira Nigeria yari mu rugo itsinze igitego 1-0.

Tariki 15 Ukwakira 2024 nibwo Libya yagombaga guhita yakira Nigeria mu mukino wo kwishyura i Benina muri Libya.

Mu ijoro rya tariki 13 Ukwakira nibwo ikipe y’igihugu ya Nigeria yageze muri Libya ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Al Abraq aho yagombaga kuva yerekeza Benina aho umukino wagombaga kubera.

Mu buryo butunguranye, Nigeria yabwiwe ko indege yagombaga kubatwara yahinduriwe icyerekezo, ubundi buryo bwashobokaga kwari ugukora urugendo rw’amasaha atatu mu modoka gusa Nigeria nayo ntiyabikozwaga igatanga ikibazo cy’umutekano mucye nk’impamvu nyamukuru.

Nigeria yagumye aho ku kibuga cy’indege mu gihe kirenga amasaha 12 nta biryo, nta murandasi mbese ntibigeze bakirwa neza.

Ibi byatumye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria rifata umwanzuro wo gusubiza abakinnyi muri Nigeria, umunsi w’umukino warageze gusa Nigeria ntiyigeze igaragara ku kibuga kuko yari yamaze gusubira iwabo ndetse umukino wahise usubikwa mu gihe CAF yarikibyigaho.

Mu itsinda D, Nigeria yahise ikomeza kuyobora n’amanota 10 mu mikino 4, yizigamye ibitego 7, ikurikirwa na Benin ifite amanota 6, hagakurikiraho u Rwanda n’amanota 5, Libya ikaba iya nyuma n’inota rimwe.

Nyuma yo guterwa mpaga, inzozi zo kujya mu gikombe cy’Afurika kuri Libya zisa nk’izarangiriye, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ na Benin bisa nkaho arizo zigomba kwishakamo ikipe izazamukana na Nigeria muri