Byasabye imbaraga z’amasengesho ngo APR BBC yivane mu nzara za REG BBC

1031

Mu mikino ya shampiyona ya basketball mu Rwanda yakinirwaga muri Lycee de Kigali (LDK) kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 yarangiye APR BBC, UGB na Kepler BBC zegukanye insinzi.

Kuri uyu wa gatatu tariki 31 Nyakanga 2024 nibwo hakinwaga imikino itatu ya shampiyona y’u Rwanda mu mukino wa basketball, imikino yose yakiniwe mu nzu y’imikino (Gymnasium) yo muri Lycee de Kigali.

Umukino wa mbere watangiye saa cyenda z’umugoroba wahuje UGB na K Titans ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona.

Uyu mukino woroheye cyane ikipe ya UGB, yawutsinze ku manota 116-55.

Umukino wa Kepler BBC na Espoir BBC wari gukurikiraho warutegerejwe gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, gusa watinzeho iminota kuko hari abafana bari baje kwihera ijisho iyi mikino binjiye batabasatse biba ngombwa ko abantu bose bari muri LDK basohorwa ngo babanze kubasaka mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Kepler BBC yagiye gukina na Espoir BBC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 23, naho Espoir BBC yari ku mwanya wa 5 n’amanota 24.

Uyu mukino waruryoheye ijisho warangiye Kepler BBC itsinze bigoranye Espoir BBC amanota 81-79.

Umunya-Chad Ronald Nato Kolmia ukinira Espoir BBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 28.

Kepler BBC yahise ica kuri Espoir BBC ku rutonde rwa shampiyona dore ko amakipe yombi ananganya imikino amaze gukina, zombi zirabura imikino ibiri.

Zombi zirabura gukina na UGB na REG BBC.

Umukino w’umunsi warutegerejwe na benshi ni uwahuje APR BBC yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 29 mu mikino 15 na REG BBC yari ku mwanya wa gatatu n’amanota 25 mu mikino 14.

Uyu mukino wanitabiriwe na Grant Dean Williams ukinira Charlotte Hornets yo muri shampiyona ya mbere ya basketball ku isi ya NBA yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Williams akaba yaranakiniye Boston Celtics na Dallas Mavericks zose zo muri NBA.

Umukino watangiye APR BBC ariyo iri gukina neza ndetse irangiza uduce tubiri twa mbere irusha cyane REG BBC.

Uduce tubiri twa mbere twarangiye APR BBC itsinze REG BBC amanota 49-27, ni ikinyuranyo cy’amanota 22.

Uwateraga akajisho ku mutoza wa REG BBC, Mushumba Charles yabonaga ko nawe ntakizere yarafite cyo kugira icyo akora kuri uyu mukino dore ko yanagerageje gushyiramo buri mukinnyi yarafite ariko ntibigire icyo bimumarira.

Kugeza aha abari muri LDK bose babonaga ko umukino wamaze kurangira bijyanye n’uko APR BBC yakinaga ndetse bamwe banatangiye kwicuza icyatumye baza kureba uyu mukino uba utegerejwe na benshi, gusa ntibari bazi ibigiye kuba mu gihe umunya-Mali Aliou Diarra wa APR BBC yaragiye gusohoka.

Ku munota wa kabiri n’isegonda rimwe mu gace ka gatatu nibwo Aliou Diarra wafashaga APR BBC cyane yujuje amakosa atanu mu mukino, ibi byari bivuze ko agomba guhita asohoka mu mukino ntiyongere gukina.

REG BBC yafatiranye iki cyuho cya APR BBC maze ibifashijwemo n’abarimo umunyamerika Antino Alvalezes Jackson iva inyuma irangiza agace ka gatatu hasigayemo amanota umunani gusa.

Mu gace ka kane nabwo REG BBC yakayoboye nyuma yo gutsinda amanota 21 gusa ntiyarahagije ngo itsinde APR BBC yatsinze amanota 15 muri aka gace.

Umukino warangiye APR BBC itsinze REG BBC amanota 77-75 ibasha kwegukana amanota yose y’umukino.

Abari muri LDK bafana APR BBC sibo babonye umukino urangira kuko REG BBC yari yabagarukanye ivanamo amanota 22 hasigaramo inota rimwe gusa mu gihe haburaga amasegonda icyenda ngo umukino urangire.

Antino Alvalezes Jackson wa REG BBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino, yatsinze amanota 27.

Uyu mukino kandi wabaye uwa mbere wagaragayemo umukinnyi mushya wa APR BBC w’umunyamerika, Isaiah Miller ukubutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukinira Memphis Grizzlies muri Summer League.

Grant Dean Williams ukinira Charlotte Hornets yagaragaye ku mukino wa REG BBC na APR BBC
Antino Alvalezes Jackson (wambaye umweru) niwe watsinze amanota menshi mu mukino wahuje REG BBC na APR BBC
Isaiah Miller (wambaye umukara) yakinnye umukino we wa mbere muri APR BBC