BURUNDI – DR CONGO: hagiye kubakwa ikiraro gihuza ibihugu byombi ku mugezi wa Rusizi

205

Hagiye kubakwa ikiraro cy’agateganyo ku mugezi wa Rusizi gihuza intara ya Cibitoke yo mu Burundi na Bukavu muri DR Congo mu rwego rwo koroshya ingendo hagati y’ibihugu byombi.

Uyu ni umugambi wemeranyijweho n’ibihugu byombi mu rwego rwo kwirinda ko ingendo zose hagati y’ibi bihugu zisaba ko baca mu Rwanda nk’inzira ngufi.

Ibi bihugu byombi kandi bifite umugambi wo kuzubukaka umuhanda uzahuza u Burundi na RD Congo, ni umuhanda Burundi – Bukavu – Uvira – Kalemi, ubu bwazaba ari ubundi bwakoroshya ingendo hagati y’ibi bihugu.

Ikifuzo ku mpande zombi haba ku ruhande rwa Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye na Perezida wa DR Congo FĂ©lix Tshisekedi ni uko iki kiraro cyaba cyaruzuye muri Gicurasi uyu mwaka wa 2024.

Abakurikiranira Politike y’u Burundi bugufi baribaza niba Perezida Evariste Ndayishimiye azabasha gusohoza iri sezerano cyane ko no mu gihugu cy’u Burundi hari imihanda myinshi itariki nyabagendwa (Routes Implaticables). Hakibazwa niba uwananiwe kubaka imihanda yo mu gihugu imbere azabasha kubaka ikiraro cyambukiranya imipaka y’ibihugu.