Bruce Melodie yasohoye inidirimbo ‘Sowe’ yaritegerejwe na benshi

752
Umuhanzi Bruce Melodie ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55 A.M

Umuhanzi Bruce Melodie yasohoye indirimbo yise ‘Sowe’ kuri uyu wa gatanu nyuma y’igihe ayirarikira abakunzi be.

ITAHIWACU Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie yasohoye ‘Sowe’ nyuma y’igihe ayirarikiye abakunzi b’umuziki we ndetse yakirwa neza n’ubwo yari yabanje kudashimwa na benshi ubwo yasangizaga abakunzi be agace k’iyi ndirimbo.

‘Sowe’ ni indirimbo iri mu rurimi rw’Icyongereza, ibi Bruce Melodie akaba abikora mu rwego rwo kwagura umuziki we ukaba mpuzamahanga.

Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo ibaye iya kabiri kuri Album ‘Colorfor Generation’ ya Bruce Melodie nyuma ya ‘When she’s around’ yakoranye na Shaggy.

Indirimbo ‘Sowe’ yakozwe na Saxbarrister mu buryo bw’amajwi, yitabwaho na Perliks Definition mu buryo bw’amashusho.