Bruce Melodie yasogongeje abamukurikira “Funga Macho” y’Igifaransa

750

Nyuma y’uko Bruce Melodie asubiranyemo indirimbo “Funga Macho” na Shaggy ariko bakayikora mu Cyongereza noneho bagiye no kuyikora mu Gifaransa.

Tariki 22 Ugushyingo 2022 nibwo Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo “Funga Macho” yari mu Kinyarwanda ariko ivanzemo amagambo make y’Icyongereza n’Igiswahili. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 3 kuri YouTube.

Nyuma yaje kugirana imishinga n’umuhanzi Shaggy maze basubiranamo iyi ndirimbo ariko noneho yiganjemo Icyongereza maze bayita “When she’s around”. Iyi yasohotse mu Ukwakira 2023 ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 4 hafi 5 kuri YouTube.

Ubu amakuru ahari kandi yizewe neza ni uko iyi ndirimbo igiye gusubirwamo ariko noneho mu Gifaransa ndetse Bruce Melodie ubu uri kubarizwa muri Kenya akaba yasangije abamukurikira kuri Instagram agace gato aririmba iyi ndirimbo mu Gifaransa.