Boxing: Umwongereza Anthony Joshua yakubise Francis Ngannou KO

776

Umunya-Cameroon Francis Ngannou yakubiswe igipfunsi ananirwa ubuhaguruka n’umwongereza Anthony Joshua mu mukino wabereye i Riyadh muri Saudi Arabia.

Mu Ugushyingo 2023 nibwo Ngannou yatsinze Tyson Fury amutsindiye muri uyu mujyi n’ubundi maze hatangira kwibazwa niba Anthony Joshua w’imyaka 34 y’amavuko azabasha gutsinda Ngannou w’imyaka 37.

Umukino warutegerejwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 8 Werurwe 2024 mu murwa mukuru wa Saudi Arabia, Riyadh.

Umukino ntiwigeze ugora na gato Joshua kuko byasabye agace ka kabiri (Round 2) ngo akubite igipfunsi Ngannou kimuzengereze. Nyuma yo gukubitwa, Ngannou yagerageje guhaguruka ariko ahita agwa birangira atsinzwe umukino utarangiye ibizwi nka KO mu iteramakofe.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino Ngannou yagiye ku rubuga rwa X rwahoze ruzwi nka Twitter maze asaba imbabazi abari baje kumushyigika.

Ubutumwa bwa Ngannou kuri X nyuma yo gukubitwa KO

Yagize ati;”Mumbabarire nabatengushye. Uyu wari umunsi mubi mu kibuga gusa ejo ni undi munsi. Murakoze kubw’urukundo rwanyu.”

Yashyizeho kandi ifoto arikumwe na Joshua maze yandikaho amagambo yo kumwubaha.