spot_img

Bizimana Djiha n’umufasha we barenda kwakira imfura yabo

Bizimana Djihad ukinira ikipe ya KMSK Deinze mu Bubiligi, n’umugore we Dalida  Simbi baritegura kwakira umwana wabo w’imfura.

Nyuma y’uko Simbi umugore wa Djihad akorewe ibirori byo kwitegura umwana wabo w’imfura yongeye gusangiza abakunzi be amafoto bigaragara ko bari hafi kwibaruka.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifashishije ifoto ateruye undi mwana maze agira ati”njye na mubyara wanjye hano sitwe tuzabona duhuye na we.”

Mu ntangiriro za Werurwe 2021 nibwo Djihad Bizimana yashinze ivi hasi maze asaba Simbi kuzamubera umugore, undi arabyemera amwambika impeta ya fiançailles.

Kuva icyo gihe imyiteguro y’ubukwe yabaye nk’itangira kuko tariki ya 12 Gicurasi 2022 Djihad yasabye anakwa umukunzi we Simbi, tariki ya 15 Gicurasi 2022 hasozwa indi mihango yari isigaye.

Check out other tags:

Most Popular Articles