Bisabye imyaka 16 ngo Boston Celtics yongere kwegukana NBA

766

Boston Celtics yegukanye shampiyona ya basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, ku nshuro ya 18 nyuma y’imyaka 16 itsinze Dallas Mavericks imikino 4-1.

Mu ijoro ryakeye nibwo Boston Celtics yari yakiriye Dallas Mavericks kuri TD Garden mu mukino wa 5 wa nyuma (finals).

Boston Celtics yariyoboye n’imikino 3-1, bivuze ko yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo yegukane igikombe.

Niko byaje kurangira kuko Boston yatsinze umukino biyoroheye cyane ku manota 106-88.

Boston Celtics yaherukaga gutwara igikombe cya NBA muri 2008, icyo gihe yagitwaye itsinze Los Angeles Lakers imikino 4-2.

Nyuma yo gutwara igikombe cy’uyu mwaka ibifashijwemo n’abarimo Jason Tatum, Kristaps Porzingis, Jaylen Brown wabaye MVP, Jrue Holiday, Derrick White n’abandi, Boston Celtics yahise iba ikipe ya mbere itwaye ibikombe byinshi bya NBA kuko yujuje ibikombe 18 mu gihe Los Angeles Lakers ya kabiri ifite ibikombe 17.

Jaylen Brown wabaye MVP wa finals
Boston yegukanye NBA Championship 2024