Birasaba iki ngo Amavubi azajye mu Gikombe cy’Isi cya 2026?

143

Nyuma y’umunsi wa 5 n’uwa 6 w’imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, amahirwe y’u Rwanda yo kubona itike yahise ayoyoka kuko rubashije kubona inota rimwe gusa mu manota atandatu.

Iri nota rimwe ryabonetse mu mukino wo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Werurwe 2025 warangiye u Rwanda runganyije na Lesotho igitego 1-1 kuri Sitade Amahoro, ni mu gihe rwaherukaga kuhatsindirwa na Nigeria ibitego 2-0.

Kugeza ubu mu itsinda C, Afurika y’Epfo irayoboye n’amanota 13, u Rwanda ni urwa kabiri n’amanota 8 ntagitego rwizigamye, Benin ni iya gatatu n’amanota 8 n’umwenda w’igitego kimwe, Nigeria ni iya kane n’amanota 7, Lesotho ni iya gatanu n’amanota 6 naho Zimbabwe ni iya nyuma muri iri tsinda n’amanota 4, amakipe yose amaze gukina imikino 6 bivuze ko asigaranye imikino 4.

Imikino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi isigaranye irimo umukino wo kwishyura wa Nigeria uzabera muri Nigeria tariki 1 Nzeri 2025, umukino wo kwishyura wa Zimbabwe uzakirwa na Zimbabwe tariki 8 Nzeri 2025, umukino wo kwishyura wa Benin uzabera mu Rwanda tariki 6 Ukwakira 2025 n’ umukino wo kwishyura wa Afurika y’Epfo uzabera muri Afurika y’Epfo tariki 13 Ukwakira 2025.

Muri rusange, Amavubi asigaje kwakirira kuri Sitade Amahoro inshuro imwe gusa mu mikino 4 asigaranye, ibi nabyo biyagabanyiriza amahirwe yo kubona itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada na Mexique muri 2026 kuko atazabona umurindi uhagije w’abafana.

Byasaba iki ngo Amavubi abone itike y’igikombe cy’Isi bwa mbere mu mateka?

Inzira yonyine isa nkaho ishoboka ngo Amavubi abone itike y’igikombe cy’Isi ni ukurangiza imikino yo mu itsinda C ayoboye, ibi byasaba ko atsinda byibuze imikino yose asigaje uko ari 4 ariko Afurika y’Epfo nayo ikaba yatakaje byibuze imikino ibiri muri ine isigaje.

Ubundi buryo bushoboka ni uko u Rwanda rwaba u rwa kabiri mu itsinda rukazakina imikino ya kamarampaka gusa nabyo bisa nk’ibigoye.

Mu mikino ine isigaye, bizaba ari akazi katoroshye ku mutoza Adel Amrouche w’Amavubi kuko imikino myinshi azayikinira hanze y’u Rwanda kandi amakipe yose akazaba afite inyota yo kubona itike dore ko kugeza aka kanya bigishoboka ku makipe yose yo mu itsinda C.

Ni ku nshuro ya 23 igikombe cy’isi kizaba gikinwa muri 2026 kuva tariki 11 Kamena – 19 Nyakanga, kizabera mu bihugu bitatu aribyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada na Mexique, mu mijyi 16.

Iki gikombe cy’isi kizakinwa mu buryo bushya bw’amakipe 48 aho kuba 32 nk’uko byari bisanzwe, ibi byatumye umubare w’amakipe yo muri Afurika yakitabiraga uva ku makipe 5, akaba 9.