Uyu muhanzi abinyujije kuri Instagram yatangaje ko amaze igihe arwana n’umutima we , afite ubwoba bw’ahazaza ,
ndetse ababajwe no kugaburira abandi mu gihe inzara iri kumuzonga . Muri ubu butumwa Bosco yavuze ko ahangayikishijwe n’umuntu ari kuba we kandi ko yifuza ko ibyo abantu bita intsinzi yagezeho babyibagirwa ahubwo agaharanira gushaka icyubahiro cye
ntawe yishingikirijeho . Niyo asoza yavuze ko atifuje kugira uwo atunga intoki ahubwo ko uwo bireba akwiye kumenya ko umurava we uri gukendera arenzaho gusaba abantu gukomeza kumusengera .
Ubutumwa bwa niyo Bosco
Yakomeza agira ati
” Ndambiwe Kugaburira Inda Z ‘ Abandi lyanjye Igasigaramo Ubusa . Ndifuzako Ibyo Abantu Bitako Ari Ugutera Imbere Kuri Njye Byakwibagirana Ahubwo Nkaharanira Agaciro Kanjye Aho Kwitirirwa Umuntu Ushaka Kundyamo Inyungu YIHUSE Ndetse Akanzamukiraho Mugihe Njye Nkomeza Gusubira Hasi .
Sinshaka Kugira Uwo Nshinja Gusa Uwo Mbwira Ni Wowe Uriyizi Kandi Ndakumenyeshako Umujinja Wanjye Ukomeje Kwiyongera ”
BYAVUZWE KENSHI KO NIYO BOSCO AKOMEJWE GUFATWA BUGWATE NDETSE NO GUKORESHWA N ‘ UMUTEKAMITWE IRENE AGAMIJE INYUNGU ZE BWITE . NONE UYU MUNSI NIYO BOSCO ABYISHYIRIYE HANZE .