spot_img

Bidasubirwaho Rayon Sports yamaze gutandukana n’umutoza Mohamed Wade

Mohamed Wade wari umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yaba yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma yo gutsindwa na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda.

Umutoza Mohamed Wade yaje mu ikipe ya Rayon Sports mu ntangiriro z’umwaka w’imikino azanywe n’uwari umutoza mukuru wa Rayon Sports Yameni Zelfani, iki gihe Wade yari umutoza wungirije.

Ku munsi wa 4 wa shampiyona nibwo umutoza Yameni Zelfani yatandukanye n’ikipe ya Rayon Sports, ni nyuma yaho umusaruro we muri iyi kipe utari mwiza ndetse yaramaze no kubura itike imujyana mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Kuva icyo gihe tariki 11 Ukwakira 2023, Mohamed Wade yahise afata inshingano zo gutoza Rayon Sports nk’umutoza mukuru ariko w’umusigire, kuva icyo gihe Rayon Sports yakinnye imikino 11, itsindamo imikino 6, inganyamo imikino 3, itsindwamo imikino 2, yinjije ibitego 17, yinjizwa ibitego 8.  Muri rusange Rayon Sports yarangije imikino 15 ya shampiyona ibanza iri ku mwanya wa 4 n’amanota 27.

Igice cya mbere cya shampiyona kirangiye, Rayon Sports yanze kwishyiraho umutwaro wo gushaka umutoza mukuru mushya maze yemeza guha Umunya-Maurtania Mohamed Wade akazi ko kuba umutoza mukuru ahubwo ikamushakira umutoza wungirije.

Bidateye kabiri ariko shampiyona y’u Rwanda yarasubukuwe kuri uyu wa gatanu Rayon Sports yakira Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinzwe ibitego 2-1, kwitwara nabi kwa Rayon Sports byashyizwe ku mutoza Mohamed Wade ari nabwo hatangiye guhwihwiswa amakuru ko uyu mutoza yaba agiye gutandukana na Rayon Sports.

Kuru uyu wa gatandatu ariko Umunyamabanga wa Rayon Sports NAMENYE Patrick yahakanye aya makuru ko Rayon Sports yaba igiye gutandukana na Mohamed Wade.

Amakuru AMAKURUMASHYA yamenye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ni uko Rayon Sports yaba yamaze gutandukana n’umutoza Mohamed Wade ndetse bidatinze ikipe ya Rayon Sports iraza gutangaza umutoza mukuru mushya uzatoza iyi kipe mu mikino yo kwishyura.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img