Kwayura bifitiye umuntu akamaro, kuko bifasha ubwonko kubona umwuka bukeneye ugabanya ubushyuhe butera ibibazo mu mutwe. Ibyo byavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Umunyamerika Dr Olivier Walusinski inzobere mu byo kwayura.
Aya makuru yashyizwe ku mugaragaro n’urubuga rwa interineti rwa lefigaro.fr.Nk’
uko ibikururanda (inzoka, imiserebanya) bibona umwuka utuma ubushyuhe butiyongera mu mubiri, ni nako umuntu n’ibindi bisimba bifite urutirigongo biwukura mu kwayura.Ibyo bikaba bikorwa iyo byayuye hinjira umwuka ukonje hagasohoka ubushyuhe unyura mu
kanwa
Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko kandi umwana uri munda yayura mu gihe cy’ibyumweru 10 na 11 amaze kugira ingingo zose z’umubiri.Bifasha umwana kubona umwuka uhagije ukenewe mu bwonko.Iyo ubwonko butabonye umwuka uhagije bituma habaho kuribwa umutwe, umunaniro ukabije, cyangwa izindi ndwara zibasira icyogice cy’umubiri. Ni yo mpamvu habaho kwayura kugira ngo ubushyuhe butiyongera.Dr Olivier Walusinski ntiyagaragaje ikigero cy’ubushyuhe ubwonko bukenera, ariko yavuze ko nta muntu ukwiye guterwa ikibazo no kwayura kuko ari ingirakamaro.Umuntu yayura iyo ashonje, ananiwe abyutse cyangwa afite ibitotsi. Hari n’ubwo bibaho mu giheumuntu arebye undi yayura.
UTUNDI NTAGENDA NTABABWIYE KUKIJYANYE N’UBWONKO,
UBUNDI BAKUBWIRAKO:
1. Ubwonko bw’umuntu mukuru burya bupima kugeza ku kiro n’igice (1.5kg) ni ukuvuga hafi 2% by’uburemere bw’umubiri wose nyamara bugakoresha 20% by’ingufu zose umubiri ukoresha.
2. Bukoresha ingufu zingana
n’izikoreshwa n’itara rya watts 10.
3. Burya mubibugize , 80% ni amazi.
4. Kuva umwana avutse kugeza umwana agejeje imyaka 5 ubwonko buba bukura ndetse bunakora cyane kurenza mu bihe bindi.
5. Uturemangingo two mu bwonko kimwe n’uturandaryi twaho ntibijya byisana. Ndetse n’iyo bipfuye ntibisimburwa.
6. Ubushakashatsi bugaragaza ko ubushobozi bwo kubika ibintu bugera kuri Terabyte 10 (ubwo ni Gigabyte 10,000).
7. Nubwo buri mu mutwe ariko ntaho buhurira n’amagufa akoze umutwe ahubwo bukikijwe n’amatembabuzi azwi nka cerebrospinal fluid.
8. Ubusanzwe bugizwe n’ibice 3 by’ingenzi aribyo cerebrum, cerebellum na brain stem ariyo ikomeza igera mu rutirigongo
Ubwonko bugizwe n’ibice 3 by’ingenzi.
9. Gutekereza, amarangamutima hamwe n’ibyiyumviro bibera mu gace k’ubwonko ka cerebrum.
10. Imikorere y’ingingo z’umubiri, uburinganire byo biyoborwa n’agace ka cerebellum.
11. Agace ka brain stem ko akamaro kako ni uguhuza ubwonko n’urutirigongo ndetse kayobora imikorere idakenera ubushake nko gutera k’umutima, guhumeka n’indi.
12. Burya ubwonko burimo ibice 2; igitangaje ni uko igice cy’iburyo kiyobora ibice by’umubiri by’ibumoso naho icy’iburyo kikayobora imikorere y’ibice by’umubiri by’ibumoso.
13. Ku bwonko hashamikiyeho imyakura 12. Iyo myakura akamaro kayo ni ugutuma umutima ukora, hakora ibyiyumviro n’imikorere y’imikaya yo mu maso.
14. Ubwonko kandi ni bwo buyobora utundi turandaryi turenga za miliyari tujyana ubutumwa mu bice byose by’umubiri.
15. Agace ka hippocampus niko kagenewe kubika ibintu byose bikubayeho kugira ujye ubyibuka.
16. Bukoreshwa n’ibimeze nk’amashanyarazi, bikaza mu buryo bw’itegeko binyuze mu ntekerezo, imikaya n’amarangamutima.
17. Nubwo bukora kandi bugakora vuba, ariko hagati ya 1% na 16% nibyo bishobora gukorwa mu gihe kimwe. Ushobora kureba umupira uri no kurya, cyangwa kwandika uri no kuririmba, gutyo gutyo.
18. Mu mwuka mwiza wa oxygen wose twinjiza hafi 25% byose bikoreshwa n’ubwonko.
19. Uturemangingo tw’ubwonko tuzwi nka neurons uvukana nitwo ugumana kugeza upfuye, bivuze ko nta gusimbuzwa ahubwo iyo hagize akangirika ntigasimbuzwa.
20. Mu rwego rwo gutuma bukora neza hari ibyo kurya ugomba kwitaho: shokola z’umukara, amafi, utubuto (sesame , ibihwagari, ubunyobwa ,…) kimwe n’ibindi bintu byose bikungahaye kuri potassium ,
calcium n’ibinure bya omega-3
Ibiribwa by’ingenzi ku mikorere y’ubwonko.
21. Burya ugereranyije n’izindi nyamaswa, iyo munganya ibiro uba ufite ubwonko bwikubye 3 (mu bunini) ubwayo.
22. Iyo ukoze ku kintu cyangwa kigukozeho, ubwonko kugirango bubyakire bikorwa ku muvuduko wa 125m/s ni ukuvuga 450km/h.
23. Burya nubwo ibintu hafi ya byose tubikora iyo turi maso, ariko bukora cyane nijoro kurenza ku manywa ndetse ni naho ibitekerezo bizima biza.
24. Abashakashatsi bagararagaje ko abantu bafite igipimo cy’ubwenge cyo hejuru (IQ) aribo barota cyane kurenza abandi.
25. Nubwo kugirango umenye ko uri kuribwa ubibwirwa n’ubwonko ariko bwo ubwabwo ntibujya bubabara, mu yandi magambo ntibwiyumva ko bwababaye.
26. Ntibishoboka ko wakikirigita ngo useke kuko bubitahura hakiri kare ko ari wowe uri kwikirigita.
27. Burya iyo uri mu rukundo, ubwonko burekura imisemburo ivanga n’ibitwara amakuru bikora kimwe no kunywa umuti wa amphetamine, ukaba umuti ushinzwe gukabura ubwonko.
28. Burya ngo ushobora kuba wabona izuru ryawe, ariko buri gihe burabyirengagiza, ku buryo kuba wabasha kuribona bigusaba kubanza kubiha umwanya,
Iby’ubwonko ni byinshi ntiwabirondora ngo ubirangize gusa muri macye ibi ni byo twakusanyirije hamwe.