spot_img

Bazamwumva umukinnyi w’umunyarwanda yakoze amateka kumukino we wambere mu ikipe nkuru ya Manchester United.

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu ikipe yabato muri Manchester United yaraye yigaragaje mu ikipe yabakuru ubwo ikipe ye yakinaga na Leeds United mu mikino yo kwitegura Umwaka w’imikino wa 2023-2024 (Pre-season)

Ni umukino wabereye kuri Ullevaal Stadion muri Norway. Ni ikipe yari ifitemo bamwe mu bakinnyi bakinaga mu bato b’iyi kipe bashobora kugira amahirwe yo kuzamurwa mu ikipe nkuru muri iyi mwaka w’imikino.

Muri abo harimo n’umunyarwanda, Emeran Noam ukina anyuze ku mpande waraye wiyeretse abakunzi ba Manchester United.

Ni umukino warangiye ikipe ya Manchester United itsinze ibitego 2-0

Emeran yinjiye mu kibuga ku munota wa 46 asimbura Amad Diallo, yaje gufasha Manchester United ayitsindira igitego cya mbere ku munota wa 67 ndetse yaje no gutanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri ku munota wa 81 na Joe Hugill.

Nyuma yo gutsindira Manchester United nkuru igitego cye cya mbere, Emeran Noam yavuze ko yishimiye cyane gukina mu ikipe nkuru ndetse bikaba byanagenze neza akaba yanafashuje muri Manchester United gutsinda.

Ati “igihe cyiza cyo gutsindira igitego cya mbere iyi kipe, nkumva no gushyigikirwa n’abafana bacu b’agatangaza. Ndashimira buri wese. Icyubahiro ni icy’Imana.”

Mu mpera za 2019 nibwo Emeran Noam yinjiye muri Manchester United asinyira abato bayo batarengeje imyaka 23, muri 2022 yaje kongera amasezerano azamugeza muri 2024.

Emeran Noam ni umunyarwanda uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi ndetse na Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Ni umwe mu bakinnyi barimo bifuzwa cyane n’ikipe y’igihugu Amavubi kuba yaza kubakinira ndetse amakuru akavuga ko ibiganiro bigeze kure.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img