spot_img

BASKETBALL: UYU MUNSI HARATANGIRA IGIKOMBE CY’AFURIKA MURI BASKETBALL

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2028 nibwo i Kigali mu Rwanda muri BK Arena haratangira irushanwa ry’igikombe cy’Afurika mu bari n’abategarugori mu mukino wa basketball. Ni irushanwa riraba riri kuba ku nshuro yaryo ya 28 aho hazajya haba imikino 4 ku munsi, naho amafaranga yo kwinjira ni 1,000 rwf ku banyeshuri, 4,000rwf, 8,000 rwf, 10,000rwf na 15,000 rwf.

 

Iri rushanwa riba buri myaka 2 ryitabiriwe n’amakipe 12, aho agabanyije mu matsinda 4 bivuze ko buri tsinda ririmo amakipe 3. Uko amatsinda ahagaze mu itsinda rya mbere harimo u Rwanda (ari narwo rwakiriye), Angola na CĂ´te d’Ivoire, mu itsinda B harimo Cameroon, Guinea na Mozambique, mu itsinda C harimo Mali, Senegal na Uganda naho mu itsinda D harimo Nigeria, Egypt na DR Congo. Ubwo iri rishunwa riheruka kuba Nigeria niyo yegukanye iki gikombe.

 

U Rwanda rwaherukaga kwitabira iri rushanwa rya FIBA Women’s Afrobasasket muri 2011 icyo gihe rwatahanye umwanya wa 9 mu makipe 12 ari nawo mwanya mwiza wabonywe n’u Rwanda muri aya marushanwa. Kuri ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bari n’abategarugori ikaba ibarirwa ku mwanya wa 13 muri Afurika, ikaba iya 91 ku rutonde rw’isi. U Rwanda rurangajwe imbere n’umutoza Cheikh Sarr rurakina umukino wa mbere kuri uyu munsi aho ruri bwesurane na CĂ´te d’Ivoire saa 18:00 z’umugoroba.

 

Ibirori byo gufungura (opening ceremony) biratangira saa 17:00 z’umugoroba birayoborwa n’umushyushyarugamba umaze kumenyerwa mu Rwanda MC Brian, Dj Sonia ari bube avanga imiziki, abahanzi barimo Ariel Wayz, Ella Rings na Kenny K Shot nibo bari bususurutse abitabira iyi mikino. Indi mikino itegerejwe kuri uyu munsi ni Nigeria irakina na DR Congo saa 11:30, Mali ikine na Uganda saa 14:30, u Rwanda rukine na CĂ´te d’Ivoire saa 18:00 naho Cameroon na Mozambique zesurane saa 20:00 z’umugoroba. Imikino izakomeza ku munsi w’ejo no ku cyumweru.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img