Basketball: Umukino wa mbere wasabye iminota y’inyongera, APR BBC ibona insinzi biyoroheye

547

Mu mpera z’icyumweru shampiyona y’u Rwanda ya basketball mu bagabo yakomezaga hakinwa umunsi wa 12 na 13, APR BBC yitwara neza imbere ya Orion BBC, UGB na Kepler BBC zikina umukino w’irushanwa wasabye iminota y’inyongera.

Imikino yatangiye ku wa gatanu tariki 9 Werurwe 2024 mu nzu y’imikino (Gymnasium) yo muri Lycee de Kigali (LDK).

Umukino wabimburiye indi yose ni uwahuje APR BBC na Orion BBC saa 18:00, umukino woroheye cyane ikipe ya APR BBC kuko yawutsinze ifite amanota 105 ku manota 67 ya Orion BBC.

NSHOBOZWABYOSENUMUKIZA Jean Jacques Wilson niwe mukinnyi witwaye neza muri uyu mukino nyuma yo gutsinda amanota 21, agakora rebounds 9, agatanga imipira 5 yavuyemo amanota.

Uyu mukino ukirangira hahise hakurikiraho umukino wahuje Espoir BBC na Patriots BBC. Uyu mukino warangiye Patriots BBC ibyitwayemo neza maze itsinda Espoir BBC amanota 69-47.

HAGUMINTWARI Steven wa Patriots BBC niwe witwaye neza muri uyu mukino atsinze amanota 13, akora rebound 1, atanga imipira 4 yavuyemo amanota (Assists).

Imikino ya shampiyona yakomeje ku wa gatandatu tariki 9 Werurwe 2024 hakinwa umunsi wa 13. Ni imikino n’ubundi yakiniwe muri LDK.

Inspired Generation yazamutse uyu mwaka w’imikino ntiyabashije kwitwara neza kuko yatsinzwe na Tigers BBC amanota 73-54, ni umukino wabaye saa 16:00 z’umugoroba.

IRUTINGABO Fiston wa Tigers BBC niwe witwaye neza muri uyu mukino atsinze amanota 23, akora rebounds 7, atanga umupira umwe wavuyemo amanota.

Umukino wahise ukurikiraho ni uwahuje UGB na Kepler BBC yazamutse uyu mwaka w’imikino. Uyu mukino wasabye ko amakipe yongerwa iminota kugira ngo yisobanure kuko mu minota isanzwe y’umukino yanganyije amanota 93-93.

Agace ka mbere k’uyu mukino karangiye UGB itsinze amanota 24 ku manota 20 ya Kepler BBC. Mu gace ka kabiri Kepler BBC yubuye umutwe maze itsinda n’amanota 22-18.

Agace ka gatatu kari kagoye cyane kuko Kepler yagatsinze n’amanota 21 ku manota 20 ya UGB. Agace ka kane nako kaje ari karahabutaka kuko karangiye UGB itsinze amanota 31 ku manota 30 bituma umukino urangira amakipe yombi anganyije amanota 93-93.

Muri basketball iyo amakipe anganyije mu duce tune tw’umukino hahita hiyambazwa iminota 5 yo kwisobanura ngo hagire ikipe imwe itsinda. Kuri uyu mukino nabwo iminota y’inyongera yahise yiyambazwa maze irangira Kepler BBC itsinze amanota 11-9.

Nyuma y’aka gace umukino warangiye UGB itsinzwe na Kepler BBC amanota 102-104. Chad Bowie Jordan wa Kepler BBC niwe wabaye umukinnyi w’umukino nyuma yo gutsinda amanota 31, agakora rebounds 5 ndetse agatanga imipira 5 yavuyemo amanota.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya basketball mu Rwanda, amakipe amaze gukina imikino 5 uretse APR BBC na Tigers BBC zifite umukino utarakinwa. Uyu mukino ntiwakinwe ubwo APR BBC yari yerekeje muri Qatar gukina imikino ya gishuti mu rwego rwo kwitegura BAL 2024.

Nyuma y’imikino 5, REG BBC niyo iyoboye n’amanota 10 kuko ntamukino iratsindwa, yizigamye amanota 158 kuko yatsinze amanota 445, itsindwa amanota 287. Patriots iza ku mwanya wa 2 n’amanota 10 yizigamye amanota 140.

APR BBC ni iya gatatu n’amanota 8, Kepler BBC ni iya 4 n’amanota 8, UGB ni iya gatanu n’amanota 7,  Espoir BBC ni iya 6 n’amanota 7, Tigers BBC ni iya 7 n’amanota 6, Orion BBC ni iya 7 n’amanota 6, Inspired Generation ni iya 9 n’amanota 5 naho Kigali Titans ni iya 10 ari nayo yanyuma n’amanota 4 kuko yakinnye imikino 4 yose irayitsinda naho undi mukino iterwa mpaga.