Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball iherereye muri Angola mu irushanwa nyafurika rya FIBA AfroCAN yitwaye neza ku mukino wa kamarampaka yarifitanye na Mozambique.

Nyuma yo kuba abanyuma mu itsinda C, u Rwanda rwagombaga gukina umukino wa kamarampaka n’ikipe ya Mozambique yabaye iya 2 mu itsinda D kugira ngo hamenyekane uwerekeza mu kiciro gikurikiyeho aricyo 1/4. U Rwanda rero rwaje kubyitwaramo neza rutsinda Mozambique amanota 73-62, ni akazi katoroshye kakozwe na captain w’u Rwanda NDAYISABA NDIZEYE Diedonne bakunze kwita Gaston aho yatsinze amanota 16, akora rebounds 5, ni mugije NTORE Habimana ariwe watanze imipira myinshi yavuyemo amanota.

Andi makipe arimo Morocco, Nigeria na CĂ´te d’Ivoire nayo yabonye itike ya 1/4 binyuze muri Kamarampaka. Imikino ya 1/4 ikaba izakomeza ku munsi w’ejo tariki ya 13 Nyakanga aho u Rwanda ruzakina na Angola yakiriye irushanwa saa 19:00 (saa moya z’umugoroba).