Basketball: U Rwanda rwatengushye Argentine rutsindwa na Great Britain 

837

Kuri uyu wa kane tariki 22 Kanama 2024 hakinwaga imikino ya nyuma y’amatsinda mu irushanwa ry’Ijonjora ry’Ibanze ry’Igikombe cy’Isi kizaba muri 2026 mu bari n’abategarugori, FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments, yasize Hungary na Great Britain zisanze u Rwanda na Senegal muri 1/2.

Kuri uyu munsi wa kane w’irushanwa hakinwe imikino ibiri yo mu itsinda C n’imikino ibiri yo mu itsinda D, imikino yose yabereye muri BK Arena.

Mu itsinda C, umukino wabanje wahuje Senegal yamaze gukomeza na Philippines yaritaratsinda umukino n’umwe.

Uyu mukino watangiye saa tanu z’amanywa warangiye Senegal itsinze Philippines amanota 87-62 bituma irangiza imikino y’amatsinda idatsinzwe na rimwe ndetse bigira Philippines ikipe ya mbere yahise isezererwa muri iri rushanwa.

 

Senegal yakomeje itsinze imikino yayo yose

Nyuma y’uyu mukino, saa munani z’amanywa hakurikiyeho umukino wahuje Brazil na Hungary.

Aya makipe yombi yagiye guhura anganya amanota, yombi yarafite amanota 3, bivuze ko ikipe yagombaga gukomezanya na Senegal ari iyagombaga gutsinda uyu mukino.

Hungary ibifashijwemo na Virag Kiss watsinze amanota 22 muri uyu mukino yabonye insinzi irusha Brazil amanota 21, Hungary yarangije umukino ifite amanota 87 ku manota 66 ya Brazil.

 

Hungary yitsindiye Brazil igera muri 1/2

Brazil yahise iba ikipe ya kabiri isezerewe mu irushanwa kuko yarangije muri iri tsinda C ari iya gatatu n’amanota 4.

Iri tsinda ryarangiye Senegal iriyoboye n’amanota 6, ikurikirwa na Hungary ifite amanota 5, Brazil ari iya gatatu n’amanota 4 naho Philippines ari iya nyuma n’amanota 3.

Nyuma y’uko Senegal na Hungary zari zizamutse, zagombaga gutegereza imikino yo mu itsinda D ngo zimenye amakipe zizahura nayo muri 1/2.

Uko amakipe yakurikiranye mu itsinda C

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo imikino yo mu itsinda D yatangiye, Argentine ikina na Lebanon.

Lebanon yagiye gukina uyu mukino isa nkaho ntacyo iramira kuko yatsinzwe imikino ibiri ibanza, mu gihe Argentine yasabwaga kuwutsinda kugira ngo yizere kubona itike ya 1/2 k’irangiza mu gihe cyose u Rwanda rwari gutsinda Great Britain.

Ibi Argentine yabigezeho maze itsinda Lebanon amanota 60-49, Lebanon yahise iba ikipe ya gatatu isezerewe mu irushanwa mu buryo budasubirwaho.

Argentine yitsindiye Lebanon, itegereza amakiriro ku Rwanda

Kugeza iki gihe, Argentine yari yamaze kugera muri 1/2 k’irangiza kuko yariyoboye itsinda gusa yagombaga gutegereza uko umukino w’u Rwanda na Great Britain urangira kugira ngo ibyizere.

Argentine yari gukomeza iyo u Rwanda rutsindwa amanota ari hejuru ya 35 na Great Britain cyangwa u Rwanda rugatsinda Great Britain. Ku rundi ruhande, Great Britain yo kugira ngo ikomeze yasabwaga gutsinda u Rwanda.

Umukino w’u Rwanda na Great Britain watangiye saa mbiri z’ijoro, utangirana ishyaka rikomeye ku ikipe y’u Rwanda kuko yageze amanota 10-2 mu ntangiriro z’umukino.

Great Britain yaribizi neza ko kugira ngo ikomeze biyisaba gutsinda uyu mukino ntiyacitse intege, yavuye inyuma ikuramo ikinyuranyo cy’amanota umunani ishyiramo n’andi umunani, agace ka mbere karangiye Great Britain iyoboye n’amanota 16 ku manota 10 y’u Rwanda.

Mu gace ka kabiri, Great Britain yongeye kugarukana imbaraga maze igatsinda ku manota 29-13, ibi byatumye igice cya mbere kirangira u Rwanda rufite amanota 23 ku manota 45.

N’ubwo abafana bari benshi muri BK Arena baje gushyigikira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse harimo na Perezida Paul KAGAME na Madamu Jeannette KAGAME, ntibyigeze bikoma mu nkokora Great Britain.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari baje gushyigikira ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugori

Mu gace ka gatatu, Great Britain yongeye gutsinda u Rwanda amanota 22-16.

Mu gace ka kane, u Rwanda rwibutse kwisama rwasandiye, muri aka gace u Rwanda rwatsinzemo amanota 22 naho Great Britain itsinda amanota 9, ibi ntibyari bihagije ngo rubone insinzi.

U Rwanda rwatsinzwe na Great Britain bituma iyobora itsinda

Umukino wose muri rusange warangiye Great Britain itsinze u Rwanda amanota 75-61.

Hari hakurikiyeho kwiyambaza indi mibare itari amanota ngo hamenyekane ikipe isigara hagati ya Great Britain, Argentine n’u Rwanda kuko amakipe yose yarafite amanota 5.

Nyuma yo kwitsindira u Rwanda, Great Britain yahise iyobora iri tsinda, ikurikirwa n’u Rwanda rwitsindiye Argentine hanyuma Argentine iba ikipe ya gatatu mu itsinda ihita ina iya kane isezerewe mu irushanwa.

Uko amakipe yakurikiranye mu itsinda D

Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Kanama 2024 harakinwa imikino ya 1/2, u Rwanda ruzahura na Senegal naho Great Britain ihure na Hungary.

Umukino wa nyuma ukaba utegerejwe tariki 25 Kanama 2024.