Basketball: U Rwanda rwatangiranye insinzi mu ijonjora ry’Igikombe cy’Isi

919

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugori yatangiye imikino y’ijonjora ry’Igikombe cy’Isi kizaba muri 2026, FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments, itsinda Lebanon amanota 80-62.

U Rwanda ruri mu itsinda D rwakinnye umukino wa mbere kuri uyu wa mbere tariki 19 Kanama 2024 muri BK Arena, umukino watangiye saa mbiri z’ijoro.

U Rwanda rwatangiye rukina na Lebanon, agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 24-17.

Agace ka kabiri nako u Rwanda rwakayoboye n’amanota 21-19 ya Lebanon, agace ka gatatu karangiye u Rwanda rutsinze amanota 20 nu gihe Lebanon yatsinze amanota 12 naho agace ka kane karangiye u Rwanda rutsinze amanota 15 ku manota 14 ya Lebanon.

Muri rusange umukino warangiye u Rwanda rutsinze amanota 80-62, MUREKATETE Bella ukinira u Rwanda niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino, yatsinze amanota 24.

FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments ni imikino y’ijonjora ry’ibanze iri kubera mu Rwanda no muri Mexico yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizaba muri 2026.

Mu Rwanda hari gukinira amatsinda abiri, itsinda C n’itsinda D ari naryo u Rwanda rurimo, rurikumwe na Great Britain, Argentine na Lebanon, imikino yose ikaba ibera muri BK Arena.

Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa mbere ikaba izasozwa tariki 25 Kanama 2024.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izagaruka mu kibuga ikina na Argentine ku wa gatatu tariki 21 Kanama 2024 saa mbiri z’ijoro.

Umutoza Cheikh Sarr w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda
Minisitiri wa siporo mushya, NYIRISHEMA Richard ni umwe mu bitabiriye umukino w’u Rwanda na Lebanon
Uko imikino y’umunsi wa mbere yarangiye