Basketball: U Rwanda rwashimwe n’ubwo rwasezerewe 

749

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugori muri basketball yasezerewe na Senegal mu Irushanwa ry’Ijonjora ry’Ibanze ry’Igikombe cy’Isi kizaba muri 2026, FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournament, irushwa amanota atatu gusa.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Kanama 2024 nibwo hakinwaga imikino ya 1/2 muri FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournament iri kubera muri BK Arena kuva tariki 19 Kanama 2024.

Saa kumi n’imwe z’umugoroba habanjemo umukino wahuje Hungary yabaye iya kabiri mu itsinda C na Great Britain yabaye iya mbere mu itsinda D ari naryo u Rwanda rwarimo.

Uyu mukino wasize Hungary igeze ku mukino wa nyuma itsinze Great Britain amanota 82-59.

Saa mbiro z’ijoro nibwo hagiyemo umukino warutegerejwe n’abanyarwanda benshi wagombaga guhuza u Rwanda rwabaye urwa kabiri mu itsinda D na Senegal yabaye iya mbere mu itsinda C.

Benshi batekerezaga ko Senegal iza gutsinda u Rwanda mu buryo bworoshye dore ko yaritaratsindwa umukino n’umwe kuva iri rushanwa ryatangira gusa siko byaje kugenda.

U Rwanda rwarangije uduce tubiri twa mbere ruyoboye n’amanota 38-31.

Ni uduce twagoranye cyane dore ko u Rwanda rwanagiriyemo ibibazo byo kuvunikisha kapiteni Destiney Promise Philoxy na Keisha Hampton basanzwe bafasha ikipe mu buryo bukomeye.

Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwasumbirijwe cyane, rwakoze turn over (gutakaza umupira udatsinze amanota) enye zikurikirana kandi Senegal ntakosa ikora bituma ikuramo amanota yarushwaga ndetse ahubwo ijya imbere y’u Rwanda ho amanota abiri.

Kapiteni Philoxy wari wavunitse byarangiye yongeye kwitabazwa nyuma yo guhatiriza akumvisha umutoza Cheikh Sarr ko ashobora gukina.

Kuva icyo gihe u Rwanda ntirwongeye kuyobora umukino, agace ka gatatu karangiye Senegal ifite amanota 56 ku manota 50 y’u Rwanda.

Mu gace ka kane, umukino warushijeho gukomera, u Rwanda rwongera kugaruka mu mukino rugabanya amanota y’ikinyuranyo.

Senegal yari ikipe igoye cyane kuko yarifite abakinnyi barebare, ari nziza cyane mu gutsinda amanota atatu ndetse ifite abakinnyi benshi bari ku rwego rumwe ku buryo basimburana ntankomyi.

Ubwo haburaga amasegonda 13 u Rwanda rwarushwaga amanota abiri gusa na Senegal maze rubona lancer (Free throw) ebyiri zagombaga guterwa na Philoxy, iyo azitsinda zombi byashobokaga ko hiyambazwa iminota y’inyongera.

Philoxy yatsinzemo lancer imwe maze u Rwanda rusigara rurushwa inota rimwe, Senegal yarifite 66, u Rwanda rufite 65.

Senegal yahawe umupira maze ihita itsinda andi manota abiri irusha u Rwanda amanota 3.

Mu masegonda ya nyuma, Philoxy yagerageje gutsinda amanota atatu ariko umupira ntiwagwa mu gakangara umukino uhita urangira ari amanota 68 ya Senegal ku manota 65 y’u Rwanda.

Ineza Sifa wakinnye umukino worse adasimbuwe niwe watsindiye u Rwanda amanota menshi muri uyu mukino, yatsinze amanota 21.

N’ubwo u Rwanda rutabashije kugera ku mukino wa nyuma gusa ku bari muri BK Arena ntawe wari kumva agaya cyangwa anenga iyi ikipe kuko ntako itagize.

Umukino wa nyuma urakinwa kuri iki Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 saa kumi n’imwe z’umugoroba, Senegal ikina na Hungary.

Senegal na Hungary zari no mu itsinda rimwe rya C, umukino wazihuje warangiye Senegal itsinze Hungary amanota 63-61.