Basketball: REG W BBC yatangiye gukoza imitwe y’intoki ku gikombe cya Shampiyona

971

REG W BBC yatangiye gukoza imitwe y’intoki ku gikombe cya Shampiyona ya basketball mu Rwanda mu bari n’abategarugori nyuma yo gutsinda APR W BBC mu mukino wa gatatu wa nyuma wa kamarampaka, BetPawa Playoffs 2024.

Kuri uyu wa gatatu tariki 9 Ukwakira 2024 nibwo muri Petit Stade i Remera haberaga umukino wa gatatu wa nyuma wa BetPawa Playoffs mu bari n’abategarugori warangiye REG W BBC itsinze APR W BBC amanota 82-66.

Umukino watangiye saa moya z’ijoro, watangiye REG W BBC yiharira umukino ndetse itsinda agace ka mbere ku manota 24-13.

Uyu ukaba ari umwe mu mivuno umutoza wa REG W BBC Julian Martinez Alman akoresha ngo abashe gushobora ikipe ya APR W BBC, ayitanga kwinjira mu mukino ubundi akayobora umukino mu buryo ashaka.

Ni nyuma y’uko umukino wa mbere wari ugoye cyane kuri REG W BBC ubwo APR W BBC yari yayitanze kwinjira mu mukino n’ubwo yaje kuyitsinda iyirusha inota rimwe gusa.

Mu gace ka kabiri, APR W BBC yavuye inyuma itsinda amanota 24 kuri 17 ya REG W BBC bituma amakipe yombi ajya kuruhuka ari amanota 41 ya REG W BBC ku manota 37 ya APR W BBC.

Mu gace ka gatatu k’umukino, REG W BBC yatsinze amanota 19 mu gihe APR W BBC yatsinzemo amanota 13, byatumye REG W BBC ikomeza kuyobora umukino n’amanota 60 kuri 50 ya APR W BBC.

Ibi niko byaje gukomeza mu gace ka kane, REG W BBC itsinda amanota 22 naho APR W BBC itsinda amanota 16, umukino muri rusange urangira REG W BBC yegukanye intsinzi n’amanota 82 kuri 66 ya APR W BBC.

Uking Kristina Morgan ukinira REG W BBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino, yatsinze amanota 21 ndetse yabashije gukora double-double muri uyu mukino kuko yakoze na rebounds 15.

Umukino wa kane wa nyuma utegerejwe kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukwakira 2024 muri Petit Stade i Remera i saa moya z’ijoro.

REG W BBC niramuka itsinze uyu mukino izahita itwara igikombe kuko izaba itsinze imikino ine muri irindwi iba iteganyijwe.