Basketball: REG W BBC yasubiriye APR W BBC muri BetPawa Playoffs

40

REG W BBC yatsinze APR W BBC mu mukino wa kabiri wa nyuma wa kamarampaka muri BetPawa Playoffs mu bari n’abategarugori biyiha kuyobora n’imikino ibiri ku busa.

Kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024 muri Petit Stade hakinwaga umukino wa kabiri wa nyuma muri BetPawa Playoffs hagati warangiye nawo REG W BBC iwutsinze ku manota 76 kuri 51 ya APR W BBC.

Uyu mukino wabanjirijwe n’umukino wa kabiri w’umwanya wa gatatu warangiye Kepler W BBC yegukanye uyu mwanya itsinze GS Marie Reine Rwaza amanota 74-47.

Uyu warubaye umukino wa kabiri Kepler W BBC yatsinze GS Marie Reine Rwaza byahise biyiha kwegukana umwanya wa gatatu muri BetPawa Playoffs 2024, aya makipe yombi akaba ari ubwa mbere yarakinnye iyi mikino ya kamarampaka.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo umukino wa APR W BBC na REG W BBC watangiye.

Umuvuno ikipe ya REG W BBC y’umutoza Julia Martinez Alman yari yakoresheje mu mukino wa mbere wo gutsinda hakiri kare ubundi ikayobora umukino mu buryo ishaka niwo yongeye gukoresha no kuri uyu mukino wa kabiri.

Agace ka mbere karangiye REG W BBC itsinze amanota 26 ku manota 11 ya APR W BBC, mu gace ka kabiri amakipe yombi yatsinze amanota 11 byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka REG W BBC iyoboye umukino n’amanota 37-22.

Mu gace ka gatatu, APR W BBC yakoresheje imbaraga nyinshi ishaka gukuramo ikinyuranyo cy’amanota 15 yari yashyizwemo na REG W BBC gusa ntibyayihira kuko yayoboye aka gace n’amanota 19-16.

REG W BBC yagarutse mu gace ka kane iri hejuru cyane maze ikayobora ku manota 23 ku manota 10 ya APR W BBC, muri rusange REG W BBC yatsinze umukino wa kabiri APR W BBC amanota 76-51, umukino wa mbere wari warangiye REG W BBC itsinze APR W BBC amanota 68-67.

Uking Kristina Morgan ukinira REG W BBC yitwaye neza muri uyu mukino dore ko yabashike gukora ibizwe nka Double Double nyuma yo gutsinda amanota 25 no gukora rebounds 11.

Umukino wa gatatu wa BetPawa Playoffs hagati ya REG W BBC na APR W BBC uzakinwa ku wa gatatu tariki 9 Ukwakira 2024 muri Petit Stade.