REG BBC yatsinze Espoir BBC naho APR BBC itsinda UGB mu mikino y’umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura muri shampiyona ya basketball mu bagabo yabereye muri Petit Stade i Remera.
Kuri uyu wa gatatu nibwo hakinwaga imikino ibiri y’umunsi wa cyenda wa shampiyona.
Ku ikubitiro, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba REG BBC yatanaga mu mitwe na Espoir BBC itakiri nziza nk’uko yarimeze mu mwaka ushize w’imikino.
Uyu mukino warangiye REG BBC ishimangiye umwanya wa kabiri muri shampiyona itsinda Espoir BBC amanota 91-87 ibifashijwemo na Boissy Jean Jacques watsinze amanota 31 muri uyu mukino.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wahuje APR BBC itaratsindwa na rimwe muri shampiyona na UGB iri guhatanira kuza mu makipe ane ya mbere ngo izakine imikino ya Playoffs y’uyu mwaka.
Uyu mukino wari witabiriwe ku bwinshi warangiye APR BBC itsinze amanota 86-59 ibifashijwemo na Adonis Jovon Filer watsinze amanota 22 muri uyu mukino.
N’ubwo APR BBC itarifite abarimo Antino Alvalezes Jackson, Mukama Jean Victor na Chris Ruta ndetse na Axel Mpoyo wari ku ntebe y’abasimbura gusa ntakinishwe n’umutoza James Edwards Maye Jr ntibyayibujije kwitwara neza muri uyu mukino.

Bimwe mu byo APR BBC ikesha iyi ntsinzi harimo kugarira neza byatumaga UGB isabwa gutera amanota 3 inshuro nyinshi nyamara ntibyayihaga uhagije wari gutuma itsinda.
Imibare igaragaza ko ikipe ya UGB muri rusange yagerageje gutsinda amanota atatu inshuro 32 ariko bikayikundiramo inshuro 11 gusa zingana na 34.4% ni mu gihe APR BBC yabigerageje inshuro 38 bidakundamo inshuro 14 biri ku kigero cya 36.8%.
Ikindi cyatanze itandukaniro muri uyu mukino ni uko buri mukinnyi wese wa APR BBC wakandagiye mu kibuga yabashije gutsinda amanota ndetse ntamunaniro wari kurangwa muri iyi kipe kuko abakinnyi basa nkabagabanye iminota y’umukino mu buryo bungana, uretse Shema Osborn wakinnye iminota 10 gusa abandi bakinnyi bose ba APR BBC bakinnye iminota iri hagati ya 20 na 26, iyi ni intwaro ikomeje gufasha iyi kipe cyane.
Ku rundi ruhande, UGB ifite abakinnyi nka Kayondo Eric na Mohamed Doumbya bombi bakinnye iminota irenga 30 naho batatu mu bakinnyi umutoza Murenzi Yves yakoresheje kuri uyu mukino ntanota na rimwe bigeze bamukorera.
APR BBC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 18 naho REG BBC ni iya kabiri n’amanota 15.
Imikino ya shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatanu muri BK Arena, saa 18:30 APR BBC ikina na Tigers BBC naho saa 21:00 Patriots BBC ya gatatu ku rutonde rwa shampiyona icakirana na REG BBC iri ku mwanya wa kabiri.
