Basketball: Patriots BBC yeretswe urukundo, REG BBC itakaza umukino wa mbere, APR BBC ikomeza kuyobora shampiyona

830
William wa Patriots BBC (Wambaye umweru) na Antino wa REG BBC (wambaye umutuku) bahanganye

Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Werurwe 2024 wari nk’uwagatanu mutagatifu ku bakunzi ba baskteball mu Rwanda ubwo APR BBC yatsindaga Kigali Titans naho Patriots BBC bigoranye igatsinda REG BBC mu mikino yombi yabereye mu nzu y’imikino (Gymnasium) yo muri Lycee de Kigali (LDK).

Wari umunsi wa 16 wa shampiyona ya basketball mu Rwanda mu bagabo, ukaba umukino wa gatandatu ku makipe yo muri shampiyona.

Kuri uyu munsi ikipe ya Kigali Titans (K Titans BBC) yari yakiriye APR BBC. APR BBC yagiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona naho K Titans iri ku mwanya wa nyuma.

Uyu mukino warutegerejwe ko uza korohera ikipe ya APR BBC nyamara byasabye akuka kuko warangiye APR BBC iyoboye n’amanota 92-71.

Agace ka mbere k’uyu mukino karangiye K Titans iyoboye n’amanota 20-13. Agace ka kabiri kajemo maze APR BBC yisubiraho igatsinda ku manota 37-13.

K Titans yaje mu gace ka gatatu yihagazeho cyane maze karangira ari amanota 23-23. Ikipe ya K Titans mu gace ka kane ntiyabashije kwihagararaho nanone ngo inatsinde amanota menshi akuramo ayo yari yatsinzwe kuko karangiye APR BBC igatsinze ku manota 19-15.

Ibi byatumye APR BBC itsinda uyu mukino ku manota 92-71. Ni umukino Adonis Filer yongeye kwitwaramo neza cyane ku ruhande rwa APR BBC kuko yatsinze amanota 37, akora rebounds 11, atanga imipira yavuyemo amanota 7.

Umukino warutegerejwe na benshi ni uwahuje ikipe ya Patriots BBC n’ikipe ya REG BBC. Uyu wari umukino ukomeye cyane bitewe n’amazina y’aya makipe muri baskteball y’u Rwanda ariko kandi aya ni n’amakipe yari ataratakaza umukino n’umwe muri shampiyona.

Basketball y’u Rwanda imaze kwigarurira imitima ya benshi byanagaragaye kuri uyu mukino kuko uretse no kuba itike yo kwinjira yari ibihumbi bitanu (5,000 RWF) ahasanzwe n’ibihumbi icumi muri VIP (10,000 RWF), gymnasium yo muri LDK yakubise iruzura bisaba ko hongerwamo izindi ntebe, nazo birangira zibaye nkeya bamwe bahitamo guhagarara.

Washoboraga kwibaza ikipe ifite abafana benshi kurusha indi gusa abafana ba Patriots BBC baciye impaka ku mugoroba. N’ubwo benshi ntabirango by’amakipe bakunda bari bambaye gusa umurindi wabaga mwinshi iyo ikipe ya Patriots BBC yatsindaga.

Uyu mukino watangiye ikipe ya Patriots BBC itwara umupira kuko umunya-Serbia wayikiniraga umukino we wa mbere Nikola Scekic yatanze umupira KAMBUYA MANGA Pitchou ukinira REG BBC.

N’ubwo Patriots BBC ariyo yatangiranye umupira gusa ikipe ya REG BBC niyo yatangiranye amanota ya mbere yabonetse hashize umunota 1. Aka gace kaje kurangira ikipe ya Patriots BBC igatsinze n’amanota 22-15.

Muri uyu mukino watangiye saa 20:33 z’umugoroba, amanota atatu ya mbere (trois points) yabonetse ku ruhande rwa Patriots BBC atsinzwe na Perry William Kiah ubwo haburaga iminota itandatu n’amasegonda 45 ngo agace ka mbere karangire.

Nyuma yo gutsindwa agace ka mbere ikipe ya REG BBC itozwa na MUSHUMBA Charles yaje mu gace ka kabiri yahinduye uburyo bw’imikinire kuko yinjijemo Antino Alvalezes Jackson maze akina nka point guard naho MUKAMA Jean Victor watangiye akina kuri uwo mwanya asubira ku mwanya we wa shooting guard. Mushumba kandi yatangiye gushakira umwanya MUKENGERWA Benjamin.

Ibi byaje guhira umutoza MUSHUMBA Charles kuko yayoboye aka gace ka kabiri ku manota 19-16 n’ubwo bitari bihagije ko bayobora umukino muri rusange kuko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ikipe ya Patriots BBC ariyo iyoboye n’amanota 38 ku manota 34 ya REG BBC.

Agace ka gatatu kajemo n’ubundi ikipe ya Patriots BBC itozwa na Heny Mwinuka ibasha kukitwaramo neza cyane ibifashijwemo n’abarimo HAGUMINTWARI Steven, NDIZEYE Dieudonne ‘Gaston’ na Nikola Scekic watangiye atsinda amanota atatu hashize umunota umwe aka gace katangiye, byarangiye igatsinze ku manota 21-14.

Amakipe yombi yagiye kwinjira mu gace ka kane ikipe ya REG BBC ariyo ifite igitutu kinshi kuko yarushwaga amanota 11, igasabwa gutsinda agace ka nyuma kugira ngo yizere insinzi.

REG BBC yari yamaze kongera kwicaza Antino kubera umunaniro, yabashije kwitwara neza muri aka gace ka nyuma ariko ntibyaribihagije ngo ibone insinzi kuko yagatsinze ku manota 19-14 bituma umukino urangira ari amanota 73 ya Patriots BBC ku manota 67 ya REG BBC.

Mu gace ka nyuma REG BBC yakoze iyo bwabaga maze ikuramo amanota 11 hasigaramo amanota 3 ubwo haburaga umunota umwe n’amasegonda 43 ariko n’ubundi ntiyabasha gutsinda uyu mukino.

Kimwe mu byatumye REG BBC itakaza uyu mukino harimo kutitwara neza kwa Pitchou usanzwe utsinda amanota menshi ariko kuri uyu mugoroba yatsinze amanota 6 gusa, harimo gukora turnovers nyinshi kuko ikipe ya REG BBC yakoze turnovers 23 mu mukino, kutaba beza kw’abakinnyi nabyo ni kimwe mu byatumye REG BBC itakaza uyu mukino kuko uretse Pitchou, NIYONKURU Pascal ‘Kaceka’ mu nshuro zirindwi yagerageje gutsinda amanota ntanimwe yamuhiriye, yakinnye iminota 15 ntiyagira inota na rimwe atsinda.

Umunyamerika ukinira Patriots BBC William Perry Kiah niwe witwaye neza muri uyu mukino nyuma yo gutsinda amanota 21, agakora rebounds 9 ndetse agatanga imipira 9 yavuyemo amanota.

Nyuma y’uyu munsi ikipe ya APR BBC yakomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 10 inganya na Patriots BBC nayo ifite amanota 10. Aya makipe akaba agomba no kwihurira kuri uyu wa gatatu tariki 20 Werurwe 2024.

Imikino ya shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatandatu muri LDK saa 16:00 z’umugoroba, Kepler BBC ikina na Espoir BBC naho ikipe ya Tigers BBC ikina na UGB.

Imibare yari myinshi ku mutoza MUSHUMBA Charles utoza REG BBC
Umutoza Heny Mwinuka wa Patriots abwira abakinnyi be uko bagomba gukina