Basketball: Patriots BBC yasubije i rudubi ibya BetPawa Playoffs 

944

Patriots BBC yatsinze APR BBC mu mukino wa kane wa nyuma wa BetPawa Playoffs 2024 amanota 61-49 bituma amakipe yombi anganya imikino 2-2.

Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Nzeri 2024 nibwo hakinwaga umukino wa kane wa nyuma mu mikino ya kamarampaka muri basketball, BetPawa Playoffs 2024 hagati ya APR BBC na Patriots BBC.

Mu mikino itatu ibanza, APR BBC yatsinzemo ibiri naho Patriots BBC itsindamo umukino umwe.

Umukino watangiye APR BBC itsinda mu gihe Patriots BBC yagorwaga cyane no gutsinda.

Amanota atatu ya Ndizeye Ndayisaba Dieudonne yo mu masegonda 36 ya nyuma y’agace ka mbere niyo yatumye aka gace karangira amakipe yombi anganyije amanota 14-14.

Agace ka kabiri katangiye amakipe yombi yugarirana mu buryo bukomeye kugeza ubwo byasabye iminota ibiri n’amasegonda 24 ngo hongere kuboneka inota ryatsinzwe na Ndizeye Ndayisaba Dieudonne watsinze lancer imwe muri ebyiri yarahawe.

Aka gace karangiye Patriots BBC ariyo itsinzemo amanota menshi, yatsinzemo amanota 10 mu gihe APR BBC yatsinzemo amanota 6 byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 24 ku manota 20 ya APR BBC.

Mu gace ka gatatu, abakinnyi ba Patriots BBC bagarutse bigaragara hari ibyo bari bamaze kubwira n’umutoza wabo Mwinuka Henry babyumvise neza, bakajije ubwugarizi bongera ubusatirizi, ibi byatumye nyuma y’iminota 6 bari bamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 14, yari amanota 44-30.

Mu minota itatu yarisigaye APR BBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo gusa ni nako Patriots BBC nayo yanyuzagamo igatsinda amanota.

Muri aka gace, Patriots BBC yatsinzemo amanota 24 naho APR BBC itsindamo amanota 20 byatumye karangira Patriots BBC ikiyoboye umukino m’amanota 48 ku manota 40 ya APR BBC.

Mu gace ka kane, Patriots BBC yakomeje kuyobora umukino nyuma yo gutsindamo amanota 13 mu gihe APR BBC yatsinzemo amanota 9, umukino muri rusange warangiye Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 61-49.

N’ubwo amanota ya William Perry Kiah wa Patriots BBC yakomeje kurumba aho yatsinze amanota 6 gusa, Stephen Branch yongeye gufasha Patriots BBC ayitsindira amanota 16 muri uyu mukino.

Nyuma yo kunganya imikino 2-2, umukino wa gatanu wa nyuma utegerejwe ku wa gatanu tariki 20 Nzeri 2024 muri BK Arena.

Bikaba biteganyijwe ko kuri uwo munsi n’ubundi hazakinwa n’umukino wa kabiri w’umwanya wa gatatu hagati ya REG BBC na Kepler BBC.

REG BBC nitsinda uyu mukino izahita yegukana umwanya wa gatatu kuko hateganyijwe imikino itatu, amakipe agatanguranwa imikino ibiri.

Amafoto yaranze umukino