Basketball: Patriots BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BetPawa Playoffs

967

Ikipe ya Patriots BBC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka, BetPawa Playoffs 2024, itsinze Kepler BBC imikino 3-0.

Kuri uyu wa gatatu tariki 4 Nzeri 2024 nibwo hakinwaga umunsi wa gatatu wa BetPawa Playoffs hagati ya Patriots BBC yabaye iya mbere ku rutonde rwa shampiyona na Kepler BBC yabaye iya kane ku rutonde rwa shampiyona.

Imikino ibiri ibanza yari yarangiye Patriots BBC ariyo iyitsinze, gutsinda umukino w’umunsi wa gatatu byari bivuze ko igeze ku mukino wa nyuma kuko amakipe aba agomba gukina imikino itanu ariko agatanguranwa gutsinda imikino ibiri.

Uyu mukino wari wateganyijwe kubera muri BK Arena gusa biza guhinda ushyirwa muri Petit Stade ari naho imikino ibiri ibanza yabereye.

Umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Patriots BBC yatangiye ariyo iri imbere ndetse irangiza agace ka mbere iyoboye n’amanota 27-13.

Mu gace ka kabiri ikipe ya Kepler BBC yitwaye neza n’ubwo bitari bihagije ngo ikuremo ikinyuranyo yari yashyizwemo mu gace ka mbere, aka gace karangiye Patriots BBC itsinze amanota 18 ku manota 19 ya Kepler BBC.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka Patriots BBC iyoboye n’amanota 45 ku monota 32 ya Kepler BBC.

Mu gace ka gatatu ikipe ya Patriots BBC yongeye kubura umutwe maze igatsinda ku manota 25-16 ndetse n’agace ka kane yongera kugatsindira ku manota 19-18.

William Perry wa Patriots BBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino, yatsinze amanota 18.

Patriots BBC yongeye kugera ku mukino wa nyuma yaherukagaho muri 2022 kuko umwaka ushize yari yatsindiwe muri 1/2 na APR BBC imikino 3-0.

Kepler BBC iyi ni intambwe yateye yo gushimirwa kuko ni ubwambere igeze ku rwego nkuru dore ko wari umwaka wayo wa mbere ikina mu kiciro cya mbere mu Rwanda, ukaba umwaka wa kabiri imaze ibayeho.

Patriots BBC igomba gutegereza ikipe iva hagati ya APR BBC na REG BBC ngo imenye ikipe izahura nayo ku mukino wa nyuma.

Ku mukino w’umunsi wa gatatu, APR BBC irayoboye n’imikino 2-0.