spot_img

BASKETBALL: MBESE NI INDE WAROZE AMAVUBI?

Kuri uyu munsi nibwo hatangiye irushanwa nyafurika mu mukino wa basketball mu bagabo riri kubera muri Angola rya FIBA AfroCAN 2023, rikaba ari irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu gusa ayo makipe agakinisha abanyagihugu bakina muri shampiyona zo ku mugabane w’Afurika.

NSHOBOZWABYOSENUMUKIZA Jean Jacques Wilson

U Rwanda rwabonye itike yo gukina iyi mikino nyuma yo gutwara igikombe cy’amajonjora y’akarere ka 5 (Zone 5), ni imikino yabereye mu gihugu cya Tanzania. Ikipe y’u Rwanda yisanze mu itsinda rya C aho iri kumwe na Morocco ndetse na Tunisia. Kuri uyu munsi rero yakinaga umukino wayo wambere aho yaje gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Morocco amanota 67-61.

Captain w’ikipe y’igihugu ya basketball NDIZEYE NDAYISABA Dieudonne (Gaston) 

Amavubi muri basketball afite undi mukino ku munsi w’ejo ku i saa 14:00 za hano i Kigali aho azakina na Tunisia, naramuka atsinzwe uyu mukino rizaba ariryo herezo muri iri rushanwa rya FIBA AfroCAN rizongera kuba nyuma y’imyaka 4.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img