Basketball: Iminota itanu niyo itandukanyije Patriots BBC na APR BBC

788

APR BBC yatsinze Patriots BBC umukino wa kabiri wa nyuma wa kamarampaka muri basketball, BetPawa Playoffs, amanota 101-93 bituma amakipe yombi anganya umukino 1-1.

Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Nzeri 2024 nibwo hakinwaga umukino wa kabiri wa nyuma muri BetPawa Playoffs mu mikino irindwi itaganyijwe.

Umukino wa mbere wabaye ku wa gatatu tariki 11 Nzeri, wari warangiye Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 83-71.

Umukino wa kabiri watangiye saa mbiri z’ijoro muri BK Arena ari naho habereye umukino wa mbere.

Mu duce tubiri twa mbere APR BBC yatangiye ikina neza ndetse turangira iyoboye n’amanota 57-35 (30-18, 27-17).

Nyuma y’uko amakipe yombi avuye kuruhuka, Patriots BBC yatangiye kugerageza kugabanya ikinyuranyo ariko APR BBC igakomeza kuyibera ibamba.

APR BBC yinjiye mu gace ka kane ikiyoboye umukino n’amanota 74 ku manota 59 ya Patriots BBC, ikinyuranyo cyari kivuye ku manota 22 kigeze ku manota 15.

Mu gace ka kane, Patriots BBC yakoze ibyo benshi batatekerezaga maze itsindamo amanota 24 harimo amanota atatu yatewe neza na Hagumintwari Steven na Perry William Kiah ndetse n’amanota abiri yatsinzwe Kamndoh Betoudji Frank yose mu masegonda 40 ya nyuma y’umukino.

Muri aka gace katumye abari baje kureba umukino badahita bataha, APR BBC yatsinzemo amanota 12 bituma umukino urangira amakipe yombi anganyije amanota 86-86.

Amategeko ya basketball avuga ko mu gihe amakipe anganyije mu minota 40 y’umukino isanzwe hahita hiyambazwa iminota itanu y’inyongera kugira ngo haboneke ikipe itsinda, ibi niko byagenze maze itegeko rirakurikizwa.

Patriots BBC yarimaze kuva inyuma igakuramo amanota 15 y’ikinyuranyo, ntiyahiriwe n’iminota itanu y’inyongera dore ko n’umukinnyi wayo ngenderwaho mu bwugarizi, Prince Ibeh yari yamaze kuzuza amakosa atanu yasohotse mu kibuga.

Mpoyo Axel yabaye mwiza cyane muri iyi minota kuko mu nshuro enye yagerageje gutsinda amanota 3, eshatu muri zo zagiyemo mu gihe Patriots BBC yagerageje gutsinda amanota 3 inshuro eshanu muri iyi minota bigakunda inshuro imwe gusa.

Muri iyi minota, APR BBC yatsinze amanota 15 naho Patriots BBC itsindamo amanota 7, umukino warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 101-93.

Branch Stephaun wa Patriots BBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino, yatsinzemo amanota 29 naho Mpoyo Axel wa APR BBC atsindamo amanota 27.

Kugeza ubu, APR BBC y’umutoza Maz Trakh imaze gutsinda umukino umwe na Patriots BBC ya Mwinuka Henry imaze gutsinda umukino umwe.

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo hategerejwe umukino wa gatatu wa BetPawa Playoffs, uyu mukino ukazabera muri BK Arena.