Basketball: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Senegal

1024
Ikipe yahagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya basketball mu bagabo yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 18 Ugushyingo 2024 yerekeje i Dakar muri Senegal mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, FIBA Men’s AfroBasket 2025 Qualifiers.

Iyi mikino izakinwa kuva tariki 22 kugeza tariki 24 Ugushyingo aho u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Senegal izaba iri mu rugo, Cameroun na Gabon.

U Rwanda rwahagurukanye abakinnyi 14 bayobowe n’umutoza mukuru Dr Cheikh Sarr, yungirijwe na Murenzi Yves nk’umutoza wa mbere wungirije na Gasana Kenny nk’umutoza wa kabiri wungirije.

Mu bakinnyi u Rwanda rwahagurukanye harimo Antino Alvares Jackson Jr, Alexandre Aerts, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, William Robeyns, Kenny Manzi, Dieudonné Ndizeye, Steven Hagumintwari, Emile Galois Kazeneza, Bruno Shema, Prince Muhizi, Cadeaux de Dieu Furaha, Osborn Shema, Noah Bigirumwami na Dylan Schommer.

Mbere yo gutangira irushanwa, biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina imikino ya gishuti tariki 19 na tariki 20 Ugushyingo aho ruzakina n’ikipe y’igihugu ya Mali n’iya Sudani y’Epfo.

Shema Bruno usanzwe ukinira APR BBC
Ndayisaba Ndizeye Dieudonne ukinira REG BBC
Hagumintwari Steven ukinira REG BBC
Ikipe yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere.