BASKETBALL: Ikipe yatewe mpaga ku mukino wayo wa mbere wa shampiyona

248

Mu mukino wa shampiyona wagombaga kubera muri Lycee de Kigali (LDK) ugahuza Kigali Titans na Orion BBC byarangiye utabaye kuko Kigali Titans hari imyenda itarishyura.

Mu busanzwe kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda mu mukino wa basketball bisaba kwishyura amafaranga 240$ (arenga ibihumbi 240 by’amanyarwanda) mu Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi (FIBA) kugira ngo ikipe yandikishe umukinnyi umwe.

Iki nicyo cyatumye K Titans iterwa mpaga y’amanota 20-0 kuko hari ibirarane by’abakinnyi b’abanyamahanga yagombaga kwandikisha itarangije kwishyura.

Perezida wa Kigali Titans, Rubonera Eugene yemeje ko guterwa mpaga byaturutse ku kuba hari ibirarane bagifite byo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga gusa ahamya ko umukino wa kabiri iyi kipe ifite ku Cyumweru izawukina kuko icyo kibazo kizaba cyakemuwe.