spot_img

Ni igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 cyari kiri kubera i Monastir muri Tunisia mu kiciro cy’ingimbi n’abangavu. Ni imikino yatangiye tariki ya 13 Nyakanga 2023 ndetse u Rwanda rwahagarariwe mu byiciro byombi, iyi mikino yaberaga muri Salle Mohamed Mzali. Muri ibi byiciro ariko u Rwanda ntanahamwe rwabashize gucyura umudali ariko rwacyuye imyanya itari iyanyuma.

Mu bangavu hitabiriye amakipe 8 ashyirwa mu matsinda 2, u Rwanda rwari mu itsinda B aho rwarikumwe na Mali, Angola na Morocco rwaje kurangiza ari urwanyuma muri iri tsinda kuko ntakipe n’imwe rwabashize gutsinda. Rwakomeje muri 1/4 k’irangiza aho rwagombaga gukina n’ikipe ya Misiri yabaye iya mbere mu itsinda A, u Rwanda rwatsinzwe uyu mukino ku manota 84-15. Urugendo rwakomereje mu gukinira imyanya 5-8, aha ho u Rwanda rwahuye n’Ubugande, birangira u Rwanda rutsinzwe amanota 65-44 aho rwahise rwisanga mu guhatanira umwanya 7-8, aha ho rwahuye na Guinea maze rubasha kuyitsinda amanota 54-43 bityo rwegukana umwanya wa 7 mu makipe 8.

Mu ngimbi ho hitabiriye amakipe 10 aho yari mu matsinda 2, u Rwanda rwisanze mu itsinda A aho rwarikumwe na Mali, Angola, CĂŽte d’Ivoire na Tunisia. Muri iri tsinda u Rwanda rwabashije kuzamuka ari urwa 3, rwagombaga guhura n’ikipe yabaye iya 2 mu itsinda B muri 1/4 k’irangiza, iyo kipe rero yabaye Misiri ari nayo yahise ikuramo u Rwanda ku manota 94-78. U Rwanda rwakomereje urugendo mu guhatanira imyanya 5-8, u Rwanda rwahuye na Morocco rubasha kuyitsinda amanota 77-76. Kuri uyu munsi nibwo rwagombaga gukina na CĂŽte d’Ivoire bahatanira umwanya wa 5 ndetse u Rwanda rwabyitwayemo neza maze rutsinda amanota 74-62 ibi byaruhesheje kurangiriza irushanwa ku mwanya wa 5.

Imikino yose yasojwe uyu munsi aho mu bangavu ikipe ya Mali ariyo yatwaye igikombe itsinze Misiri amanota 57-56, Angola yegukana umwanya wa 4 itsinze Tunisia, Morocco yabaye iya 5 nyuma yo gutsinda Ubugande, u Rwanda ruba urwa 7 rutsinze Guinea ubwo birumvikana ko ari nayo yabaye iyanyuma. Mu ngimbi ho ikipe y’igihugu ya Guinea ni yo yegukanye igikombe itsinze Misiri amanota 84-76, Mali yegukana umwanya wa 3 itsinze Angola, u Rwanda rwegukana umwanya wa 5 rutsinze CĂŽte d’Ivoire, Chad yegukana umwanya 7 itsinze Morocco mu gihe Tunisia yakiriye irushanwa yabaye iya 9 nyuma yo gutsinda Ubugande.

Check out other tags:

Most Popular Articles