Basketball: Igikombe cya Zone V cyanyuze REG W BBC mu myanya y’intoki

1174

Ikipe ya REG W BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’imikino y’akarere ka gatanu mu gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika, FIBA Women’s Basketball League Africa (WBLA) Zone 5 Qualifiers 2024 na Al Ahly Sporting Club yo mu Misiri naho APR W BBC yegukana umwanya wa gatatu.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Ukwakira 2024 nibwo hasojwe imikino ya FIBA WBLA Zone 5 Qualifier yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera i Dakar muri Senegal mu Ukuboza 2024 yaberaga Zanzibar muri Tanzania.

U Rwanda rwahagarariwe n’amakipe abiri ariyo REG W BBC yatwaye igikombe cya Shampiyona na APR W BBC yatwaye Rwanda Cup.

REG W BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Al Ahly Sporting Club amanota 93-68 naho APR W BBC yegukana umwanya wa gatatu itsinze KPA Women yo muri Kenya amanota 85-51.

Imikino yatangiye tariki 27 Ukwakira 2024, REG W BBC yari mu itsinda DC yatangiye itsinda Fox Divas yo muri Tanzania amanota 105-48.

REG W BBC yakurikijeho gutsinda Equity Bank yo muri Kenya amanota 86-73 tariki 28 Ukwakira naho tariki 29 Ukwakira itsinda umukino wayo wa gatatu w’amatsinda amanota 86-34 itsinda Gladiators yo mu Burundi.

APR W BBC yo yari yisanze mu itsinda DB, yakinnye umukino wayo wa mbere tariki 28 Ukwakira itsinda KPA Women yo muri Kenya amanota 96-76, umukino wa kabiri yawukinnye tariki 29 Ukwakira itsinda Hawassa City Basketball Club yo muri Ethiopia amanota 123-38.

Nyuma y’imikino y’amatsinda hahise hakorwa urutonde rusange rw’amakipe yose yitabiriye uko ari 11 maze 8 ya mbere ahita akomeza mu kiciro cyo gukuranwamo.

Muri 1/4, APR W BBC yahuye na Gladiators iyitsinda amanota 78-55 naho REG W BBC ikuramo JKL Lady Dolphins yo muri Uganda iyitsinze amanota 67-52.

Amakipe yombi yo mu Rwanda yageze muri 1/2 maze ahita ahura, REG W BBC yabashije kugera ku mukino wa nyuma itsinze APR W BBC amanota 82-77 ni mu gihe Al Ahly Sporting Club yageze ku mukino wa nyuma itsinze KPA Women amanota 104-63.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo imikino yasojwe ku mugaragaro hakinwa umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu muri Amaan Indoor Sports Hall.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, APR W BBC yatsinze KPA Women amanota 85-51 naho REG W BBC itsindirwa ku mukino wa nyuma na Al Ahly Sporting Club yo mu Misiri amanota 93-68.

Al Ahly Sporting Club na REG W BBC nizo zahise zibona itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya WBLA