Basketball: Ibihembo byongerewe muri betPawa Playoffs, ikipe izajya muri BAL izafashwa

810
umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri betPawa, Ntoudi Mouyelo na Munana Aime Ushinzwe Ubujyanama mu by'amategeko muri FERWABA

Ibihembo bisanzwe bitangwa mu mikino ya kamarampaka ya basketball iterwa inkunga na betPawa, betPawa Playoffs 2024, birimo Locker Room Bonus n’igihembo cya MVP byongerewe.

Kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kanama 2024 muri Radison Blu habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyo gutegura imikino ya kamarampaka ya basketball, betPawa Playoffs 2024, izatangira kuri uyu wa gatanu tariki 30 Kanama 2024.

Iki kiganiro kitabiriwe n’umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri betPawa, Ntoudi Mouyelo n’Umujyanama mu by’amategeko mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, Munana Aime, abayobozi b’amakipe azakina betPawa Playoffs, abakapiteni bamwe b’amakipe azakina betPawa Playoffs n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye.

Iki kiganiro cyari gitegerejwe gutangira saa cyenda z’umugoroba gusa cyakerereweho iminota makumyabiri kuko cyatangiye saa cyenda n’iminota makumyabiri.

Bimwe mu byavugiwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyo gutegura betPawa Playoffs 2024.

umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri betPawa, Ntoudi Mouyelo, yavuze ko imikino ya kamarampaka y’uyu mwaka itandukanye n’iy’umwaka ushize mu buryo bw’ibihembo.

Ntoudi yavuze ko ibihembo byongerewe harimo Locker Room Bonus ihabwa ikipe yatsinze, yavanwe ku bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda (50,000 RWF) igezwa ku bihumbi mirongo itandatu na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (65,000 RWF) kuri buri mukinnyi.

Umwaka ushize, iyi Locker Room Bonus yahabwaga abakinnyi 12 gusa, Ntoudi yavuze ko muri uyu mwaka haziyongeraho abantu batatu barimo umutoza n’abungiriza be babiri cyangwa Ushinzwe ubuzima bwa burimunsi bw’ikipe, Team Manager.

Ikindi cyongerewe, Ntoudi yavuze ko igihembo cyahabwaga umukinnyi witwaye neza muri betPawa Playoffs, Most Valuable Player (MVP), cyavanwe ku mafaranga igihumbi na magatanu y’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ($1,500) kigezwa ku bihumbi bibiri by’Amadorali ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ($2,000) ubwo ni arenga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ntoudi yavuze ko kandi kompanyi ya betPawa yiteguye kuzatera inkunga ikipe izatwara betPawa Playoffs ikazahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya Basketball Africa League (BAL), kuko byaba ari iby’agaciro kubona ikipe yo mu Rwanda yegukana BAL.

Ikindi cyavuzwe ni uko betPawa Playoffs mu bari n’abategarugori zitazabera rimwe n’iz’abagabo, zizatinda kuba kuko imyiteguro yazo yakomwe mu nkokora n’rushanwa ry’Ijonjora ry’Ibanze ry’Igikombe cy’Isi kizaba muri 2026 mu bari n’abategarugori ryaberaga mu Rwanda, FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournament ndetse n’imyiteguro y’ikipe z’igihugu mu ngimbi n’abangavu ziri kwitegura irushanwa ry’Igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kizabera muri Afurika y’Epfo, FIBA U18 AfroBasket 2024, nk’uko byemejwe n’Umujyanama mu by’amategeko muri FERWABA, Munana Aime.

Locker Room Bonus ni iki?

Locker Room Bonus ni amafaranga ahabwa buri mukinnyi uri mu ikipe yatsinze umukino muri betPawa Playoffs nyuma y’umukino.

Abakinnyi bakaba bahabwa aya mafaranga binyuze kuri telefone zabo (Mobile Money) ako kanya umukino ukirangira.

Uyu ni umwaka wa kabiri kompanyi y’imikino y’amahirwe ya betPawa itera inkunga imikino ya kamarampaka ya basketball mu Rwanda.

Umwaka ushize nibwo betPawa yasinyanye amasezerano na FERWABA yo gutera inkunga ndetse no kwitirirwa imikino ya kamarampaka mu bagabo no mu bari n’abategarugori, impande zombi zasinyanye amasezerano y’imyaka itatu kuri miliyoni 405.5 z’amafaranga y’u Rwanda gusa agenda yongerwa binyuze no muri Locker Room Bonus.

BetPawa Playoffs z’uyu mwaka mu bagabo ziratangira kuri uyu wa gatanu tariki 30 Kanama 2024 muri Petit Stade i Remera, Patriots BBC yabaye iya mbere ku rutonde rwa shampiyona izahura na Kepler BBC yabaye iya kane saa kumi n’ebyiri z’umugoroba naho saa mbiri n’igice z’ijoro, APR BBC yabaye iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona izahura na REG BBC yabaye iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona.