Ishyirahamwe ry’umukino w’amaboko wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, ryashyize hanze amatsinda y’uko amakipe azakina mu kiciro cya kabiri cya basketball mu Rwanda kizitabirwa n’amakipe 24.
Hari amatsinda 4, buri tsinda rikazaba ririmo amakipe 6. Uko amakipe azaba akina mu matsinda:
ITSINDA A: RP IPRC Musanze, Rebero BB Academy, AZOMCO BBC, Agahozo, UR Huye BBC na Nyagatare.
ITSINDA B: RP IPRC Huye BBC, ITS, Greater Virunga, Flame BBC, Kicukiro Buckets na Black Thunders BBC
ITSINDA C: Rusizi BBC, EAUR, Wibena BBC, Igihozo St Peter, UR Kigali BBC na Intare BBC
ITSINDA D: RP IPRC Kigali, Elite BBC, Keplerians, The Hoops, Karongi BBC na UoK BBC
FERWABA yavuze ko uko amakipe azajya ahura bizatangazwa mu minsi iri imbere.