Basketball: Céline Williams yavuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu 

1015

Umukinnyi Céline De Roy Williams ukina nk’umu “Point Guard” yamaze kuva mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori iri kwitegura imikino y’amajonjora y’igikombe k’isi izabera mu Rwanda muri uku kwezi ndetse avuga ko atazakinira u Rwanda.

De Roy ni umukinnyi w’umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yakiniye bwa mbere ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya basketball muri 2023 ubwo yakinaga Igikombe Cy’Afurika cy’Abari n’Abategarugori, FIBA Women’s AfroBasket 2023 cyabereye mu Rwanda.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Williams yavuze ko atazakomezanya n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda kubera impamvu ze bwite.

Yagize ati,”Gufata umwanzuro ntabwo biba byoroshye. Nafashe umwanzuro wo kudakomezanya n’ikipe y’igihugu (Rwanda) kubera impamvu zange bwite. Ikingenzi kuri nge ni ukwishima no kugendera mu murongo w’ibyiyumviro n’amahame yanyu.”

Yakomeje agira ati,”Ndashimira ubunararibonye n’ubupfura mwanyeretse burigihe. Ndacyahari kandi ndi inyuma y’abakinnyi bagenzi bange.”

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugori iri mu mwiherero aho iri kwitegura imikino y’amajonjora y’Igikombe k’Isi kizaba muri 2026 izabera mu Rwanda kuva tariki 19 Kanama 2024 muri BK Arena.

Ubutumwa bwa Céline De Roy Williams bwo gusezera ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda
De Roy mu mwambaro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda
De Roy ubwo yakiniraga u Rwanda