Basketball: APR WBBC yihanangirije REG WBBC iyitwara igikombe

1096

Ikipe ya APR BBC mu bari n’abategarugori yatsinze ikipe ya REG WBBC yegukana igikombe cya Rwanda Cup 2024 cyakinwaga ku nshuro ya mbere.

Kuri uyu wa gatanu tariki 20 Nzeri 2024 muri BK Arena haberaga umukino wa nyuma wa Rwanda mu bari n’abategarugori wahuzaga APR BBC na REG BBC.

Uyu mukino wabanjirijwe n’umukino wahuje IPRC Huye WBBC na Kepler WBBC zahataniraga umwanya wa gatatu.

Umukino watangiye saa munani n’igice, urangira Kepler WBBC yegukanye umwanya wa gatatu wa Rwanda Cup itsinze IPRC Huye WBBC amanota 83-73.

Saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo umukino wa nyuma watangiye hagati ya APR WBBC na REG WBBC.

Ineza Sifa uherutse gusinyishwa na APR WBBC yakinaga umukino we wa mbere muri iyi kipe.

N’ubwo abantu benshi bari biteze umukino urimo guhangana gukomeye hagati ya APR WBBC na REG WBBC gusa agace ka mbere karangiye bigaragara ko ari umukino uri buze kugora REG WBBC.

Agace ka mbere karangiye APR WBBC iyoboye n’amanota 28-9, yongera no gutsinda agace ka kabiri ku manota 22-12 bituma amakipe yombi ajya kuruhuka ari amanota 46 ya APR WBBC ku manota 21 ya REG WBBC.

REG WBBC yagerageje kugaruka mu duce tubiri twanyuma gusa yisama yasandaye kuko itabashije gukuramo ikinyuranyo cy’amanota 25.

REG WBBC yatsinze agace ka gatatu ku manota 25-14, yongera no kuyobora agace ka kane ku manota 13-12, umukino muri rusange urangira APR WBBC itsinze REG WBBC amanota 72-59 yegukana igikombe cya Rwanda Cup 2024 ityo.

Diakite Kamba na Ineza Sifa bombi ba APR WBBC nibo batsinze amanota menshi muri uyu mukino, buri umwe yatsinze amanota 23.