Basketball: APR BBC yongeye gukora mu jisho Patriots BBC 

833

APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 67-53 mu mukino wa gatatu wa nyuma wa kamarampaka muri basketball, BetPawa Playoffs 2024, ihita iyobora n’imikino 2-1.

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024 hakinwe umukino wa gatatu wa BetPawa Playoffs hagati ya Patriots BBC na APR BBC, ni umukino wabereye muri BK Arena utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

APR BBC yarangije agace ka mbere iyoboye n’amanota 22 ku manota 16 ya Patriots BBC gusa Patriots BBC nayo itsinda agace ka kabiri ku munota 13-9, muri rusange amakipe yagiye kuruhuka Patriots BBC irushwa amanota abiri na APR BBC kuko yari amanota 29-31.

Patriots BBC yinjiye mu gace ka gatatu ishaka uko yayobora umukino, byakomeje kugorana gusa ubwo haburaga umunota umwe n’amasegonda 25, Furaha Cadeau de Dieu wa Patriots BBC yatsinze amanota abiri yatumye ikipe ye ihita ijya imbere ya APR BBC ho inota rimwe, 47-46.

Agace ka gatatu karangiye Patriots BBC itsinze amanota 20 ku manota 17 ya APR BBC ndetse iyoboye umukino n’amanota 49-48.

Imbaraga Patriots BBC yarirangizanyije agace ka gatatu ntiyabashije kuzikomezanya mu gace ka kane aho yatsinzemo amanota 4 gusa mu gihe APR BBC yatsinzemo amanota 19.

Umukino warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 67-53 bituma igira imikino ibiri kuri umwe wa Patriots BBC.

Bimwe mu byagoye umutoza Henry Mwinuka wa Patriots BBC ni ukubura umusaruro ku bakinnyi b’abasimbura dore ko bamutsindiye amanota atatu gusa yose yatsinzwe na Furaha Cadeau De Dieu.

Ikindi kibazo Patriots BBC yahuye nacyo muri uyu mukino byanatumye iwutakaza harimo abakinnyi basanzwe bakina neza basaga nk’abatari mu mukino barimo Branch Stephaun na Perry William Kiah utarigaragaza kuva BetPawa Playoffs.

Muri uyu mukino Perry yatsinzemo amanota 3 gusa mu minota 36 n’amasegonda 46 yakinnye.

Isaiah Jaleel Miller wa APR BBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino, yatsinze amanota 32.

Mbere y’uyu mukino hari habanje gukinwa umukino wa mbere w’umwanya wa gatatu wahuje REG BBC na Kepler BBC.

Uyu mukino warangiye REG BBC itsinze Kepler BBC amanota 92-56.

Umukino wa kane wa nyuma utegerejwe kuba ku wa gatatu tariki 18 Nzeri 2024 muri BK Arena.